Umutwe wa M23 wamenyesheje amahanga n’imiryango mpuzamahanga ko utewe impungenge n’ibikorwa bya FARDC yakorewe Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi b’i Masisi, bigaragaza ko Guverinoma ya Congo iri mu mugambi wa Jenoside.
Ni itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, rimenyesha Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Uwa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amahanga yose ko imbaraga bari gushyira mu gushakira amahoro Congo, Guverinoma y’iki Gihugu ikomeje kuzitesha agaciro.
M23 yagaragaje ibintu bibiri byayiteye impungenge nko kuva abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi b’i Masisi basabwe guteranira ku bigo by’amavuriro no ku nsengero, kandi ko utabikurikirza afatwa nk’ushyigikiye M23.
Ikindi iteye impungenge uyu mutwe, ni ukuba muri bice bituyemo aba baturage b’Abatutsi, byaragijwe umutwe wa FDLR na Mai-Mai kugira ngo iyi mitwe ibakorere Jenoside.
Iri tangazo rigira riti “M23 iributsa umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya DRC n’abambari bayo bari gukoresha uburyo bumwe neza n’ubwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe n’Interahamwe za FDLR ubu ziri gukorana na Guverinoma ya DRC.”
Uyu mutwe usoza usaba Guverinoma ya Congo kwemera bakagirana ibiganiro nkuko byemejwe n’imiryango mpuzamahanga inyuranye.
RWANDATRIBUNE.COM
Byabaye nko mu Rwanda muri 1994 neza neza. Maze ntibagwe mu mutego nk’uwo FPR yaguyemo yemera guhagarika imirwano ngo yereke communauté Internationale ko ishyigikiye amahoro n’ubwumvikane, naho abo kwa Kinani bategura génocide. Bibabere isomo aho gutegereza ko FARDC ibatera nibabishobora bafate ibyo bice byiganjemo abatutsi babakingire hakiri kare. Naho ubundi n’ubwo batsinda urugamba bazasanga bashize.
Genocide yabaye ndabibona rwose . Iyo niyo myanzuro y’inama ya FARDC na FDLR. FRDC nititandukanya na FDLR into birayireba. Kubera iki gutandukanya abaturage?
I support what M23 100%. They have to take arms and defend themselves and their people.
The reason why they are winning the war is because are they fighting for a just cause. let the international
community listen to their grievinces. they are being roasted and eaten like chicken when Kinshasa is
watching. All this is incited by the government in power by the hate speeches. Eough is enough