M23 yagaragaje ko tumwe mu duce twarimo dukorerwamo Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, ubu habonetse ituze, isaba abari badutuyemo bahunze, gutahuka.
Yabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, ritangira rivuga ko uyu mutwe wa M23 ushimira abaturage bakomeje kugaragaza gushyira hamwe bakitandukanya n’ingebitekerezo mbi ya Jenoside n’ubutumwa bw’urwangano by’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Rigakomeza rigira riti “M23 irahamagarira abahunze n’abakihishe ahari mu bice byakorwagamo Jenoside, gusubira mu nzo zabo bagakomeza ubuzima busanzwe.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivura ko uyu mutwe udagite intego yo kwigarurira ibice ugenda ufata, ahubwo ko intego yayo ari uguhagarika Jenoside yateguwe kandi ikaba ikorwa na Guverinoma ya RDC ifatanyije n’indi mitwe ndetse n’abacanshuro.
M23 yongeye gusaba abayobozi bo mu karere gusaba Perezida Felix Tshisekedi guhagarika ibikorwa bye bibi bikomeje gutuma bamwe mu baturage babura ubuzima.
RWANDATRIBUNE.COM