Umutwe wa M23 ,wagize icyo usaba Umuryango w’Abambye(ONU) ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazuba bwa DRC n’amakimbirane ufitanye n’Ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Mu butumwa bwanditse Umutwe wa M23 wageneye Umuryango w’Abibumbye (ONU) ku munsi wo gusoza umwaka wa 2022, Beltrad Bisimwa Perezida wa M23, yabwiye uyu Muryanago ko Umwaka wa 2022,urangiye DRC ikiri mu bibazo bikomeye bitandukanye ,by’umwihariko ikibazo cy’Umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu .
Ubu butumwa, bukomeza bumenyesha ONU ko Perezida Tshisekedi yananiwe gukemura ikizo cy’umutekano mu Burasirazuba, kurwanya ruswa no kubaka igihugu kigendera ku mategeko.
M23 kandi, yibukije ONU ko atari umutwe w’iterabwoba cyangwa w’Abanyamahanga nk’uko bikomeje gukwirakwizwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo ko ari Umutwe ugizwe n’Abanyekongo bose, bitandukanye n’ivangura riranga Ubutegetsi bwa DRC.
Uyu mutwe ,wakomeje ubwira ONU ko Ubutegetsi bwa DRC butifuza amahoro ahubwo ko buri gushaka uko bwatsinda intambara mu buryo bwose bushoboka.
M23 yashinje Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, kurenga ku bitegenywa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi no kutabishyira mu bikorwa ahubwo ko FARDC ikomeje ubushotoranyi ibagabaho ibitero ku birndiro byayo biri muri Teritwari ya Rutshuru.
M23 kandi, yibukije ONU ko Ubutegetsi muri DRC bwananiwe gucyura impunzi z’Abanyekongo zitataniye mu nkambi z’impunzi mu Bihugu byo mu Kerere k’Ibiyaga bigari, ndetse ko bwashyize Ubuzima bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu maboko y’imitwe nka FDLR na Mai Mai kugirango ibagirire nabi ,aho kubarindira umutekano nka zimwe mu nshingano zireba Ingabo z’Ighugu.
Yanasabye MONUSCO, guhagarika ubufasha bwose iha FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yiganjemo iya Mai APCLS Nyatura,NDC Renova, PARECO n’indi mitwe ya Mai Mai itandukanye ikunze kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusi ikaba inafatanya na FARDC kurwanya M23 .
M23 yasabye n’ Imiryango mpuzamahanga, ku gira uruhare mu guhagarika invugo z’urwango zibasiye Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, guhagarika ubwicanyi burimo kubakorerwa , no kugira uruhare mu guhuza M23 na DRC kugirango bagirane ibiganiro bigamije kukemura imakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro.
M23 yashinje Ubutegetsi bwa DRC kuyiheza muri ibi biganiro, isaba ONU ko Ubutegetsi bw’iki gihugu bwahagarika gukomeza kubita “Abanyarwanda” kandi ari Abanyekongo.
M23 kandi yongeyeho ko ONU igomba gushyira igitutu ku Butegetsi bwa DRC kugirango buhagarike imikoranire yose no gutera inkunga umutwe wa FDLR n’indi mitwe ya Mai Mai ndetse ko mu gihe bidakozwe bishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera.
M23 ,yongeye ho ko Ubugetesi bwa Kinshasa bugomba guca ruswa muri DRC, kunyereza umutungo w’igihugu, kubaka igihugu kigendera ku mategeko no kurwanya ivangura rishingiye ku moko ryibasiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, kugirango amahoro n’umutekano biganze muri DRC.
Ntabwo umuntu uteye kuriya mu maso(Kisekedi) yakumva ukuri,ameze nka Habyarimana imiterere yabo ituma batumva urundi rurimi uretse urwa Ak47