Abagize Sosiyete Sivile ikorera muri teritwari ya Masisi ,bavuga ko batewe impungenge zituruka ku bikorwa bya M23 mu duce tumwe na tumwe muri iyo territwari.
Télésphore MITONDEKE umuvugizi wa Sosiye Sivile yo muri teritwari ya Masisi, yatanze impuruza kuri Guverinoma ya DRC avuga ko umutwe wa M23 ushobora kuba uri gutegura ibindi bitero bikomeye muri ako gace ukaba wakigarurira kose.
Télésphore MITONDEKE akomeza avuga ko guhera kuwa 30 Werurwe 2023 , Abarwanyi ba M23 bagaragaye mu misozi ikikije agace ka Bihambwe mu birometero bike uvuye Rubaya no ku musozi wa Kasiza ku muhora wa Kahundu ndetse ko hari abandi benshi bari kuza bahabasanga.
Iyi sosiyete Sivile, yongeyeho ko ibi bikorwa bya M23 bigaragaza kwitegura intambara ,byatumye abaturage bari barahunze imirwano ariko bakaba bari baramaze gutahuka, bongera guhunga bikanga ko imirwano ishobora kongera kubura mu minsi ya vuba hagati ya M23 na FARDC.
Ati:”Abarwanyi ba M23 bari gushinga ibirindiro bikomeye ku misozi ikikije agace ka Bihambwe bigaragara ko bari kwitegura imirwano ikomeye, bikaba byatumye abaturage bari baratahutse bashya ubwoba bongera guhunga bundi bushya.”
Yakomeje asaba Guverinoma ya DRC n’igisirikare cya FARDC, gufata imyanzuro ikomeye bagakoresha imbaraga za gisirikare kugirango birukane M23 muri utwo duce.
Ati:” Turasaba Guverinoma n’igisirikare cya FARDC ku tita ku mayeri ya M23 ibeshya ko iri gusubira inyuma, ahubwo bagakoresha imbaraga za gisirikare kugirango bayitsinsure muri teritwari ya Masisi.”
K’urundi ruhande ,Ingabo z’Umuryango wa EAC zihakana ibi birego , zikemeza ko Umutwe wa M23 wamaze kurekura ibice bigera kuri bitandatu muri teritwari ya Masisi nk’uko wari wabyemeje ndetse ko ingabo z’uyu muryango arizo ziri kugenzura ibyo bice .
M23 nayo , ivuga ko iri kubahiriza ibyo isabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije kuzanira DRC amahoro, igashinja Guverinoma ya DRC n’indi mitwe y’inyeshyamba bafatanyije kurwanya M23, kutubahiriza no guhyira mu bikorwa iyo myanzuro.
Mu minsi yashize ,Canisium Munyarugero umuvugizi wungirije wa M23 mubya politiki, yabwiye itangazamakuru ko hari igihe kizagera M23 ikava mubyo kubahiriza iyi myanzuro yonyine, ngo kuko Guverinoma ya DRC n’indi mitwe y’inyeshyamba isabwa kuyubahiriza itari kuyishyira mu bikorwa ahubwo hakarebwa M23 yonyine.
M23 kandi, ishinja Sosiyete Sivile zo muri DRC huhinduka ibikoresho bya Guverinoma hagamijwe gusebya no guharabika uyu mutwe mu Banye congo no k’urhando mpuzamahanga ,nk’uko biheruka kwemezwa na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare.