Umuvugizi wungirije w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Munyarugerero Canisius, yasobanuye ko umuntu nyamuntu uhumeka ataba muri Sabyinyo, kuko sabyinyo ari ubuturo bw’imbogo,ingagi, intare n’ingwe atari ubuturo bw’umuntu.
uyu muvugizi yatangaje ibi agira ati” ariko ubundi umuntu uvuga ngo abantu bajye gutura muri Sabyinyo abona se abo bantu basimbuye inyamaswa? hari icyo bateganyije cyo gutunga se abantu bajyayo?” Yongeyeho ko atiyumvisha ukuntu abantu bamwe bagomba gutura mu gihugu naho bo bagatura mu ishyamba? ati” Twebwe tuzira igihugu tukaberwa n’ishyamba? tuzirara ubutaka bwa gakondo bw’ababyeyi bacu tukaberwa n’ishyamba ry’ingagi n’ingwe?”
Ibi yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune muri iki gitondo cyo kuwa 2 Gicurasi 2023, ubwo yasobanuraga ko Sabyinyo ari ubuturo bw’inyamaswa, atari ubuturo bw’abantu bazima, ni ibintu yavuze ubwo yagiraga ati”Sabyinyo ni ubuturo bw’ingagi, ingwe, imbogo n’intare si ubuturo bw’abantu”
Yakomeje asobanura ko bo icyo bakoze ari ukubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu yaba iya Bujumbura, iya Luanda cyangwa iya Nairobi ko babyubahirije 100%, igisigaye ari uko abakuru b’ibihugu aribo bagomba guterana bakareba niba koko M23 yarubahirije ibyo yasabwaga,bakareba niba Leta ya Congo nayo yarubahirije ibyo isabwa.
Umunyamakuru yabajije Munyarugerero ati “ko FARDC ikomeje kwigarurira ibice mwari mwarafashe kandi ko ishobora no kubasanga mu birindiro byanyu muri guteganya iki?”. Uyu muvugizi yasubije agira ati” nibadusanga mu birindiro tuzirwanaho, kuko nti waterwa ngo wipfumbate.”
Inyeshyamba za M23 zakomeje kugaragaza kenshi ko zishaka inzira y’amahoro ariko Guverinoma ya Congo yo igaragaza ko idakeneye kugirana ibiganiro n’izo nyeshyamba bita izo mu mutwe w’iterabwoba.
uyu mutwe w’inyeshyamba ukaba wemeza ko igihe inzira y’ibiganiro izaba yananiranye bazafata iya mbere bakajya kurengera abaturage nk’uko bari barabyiyemeje, kuko Leta yo byayinaniye.
Uwineza Adeline