Umutwe wa M23 wabeshyuje ibihuha by’uwavuze ko igisirikare cya Congo FARDC kisubije umujyi wa Kitshanga, uvuga ko ahubwo ukomeje gufata ibindi bice bikikije uyu mujyi.
Hari umunyamakuru washyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko igisirikare cya Congo kimaze iminsi kigerageze kwisubiza umujyi wa Kitshanga, cyabigezeho.
Uyu wari watangaje aya makuru yavugaga ko nyuma yuko FARDC yisubije uyu mujyi wa Kitshanga, M23 yahise yerecyeza mu bice bya Rusinga na Ndondo mu bilometeri bibiri uvuye muri Kitshanga.
M23 yanyomoje aya makuru, ivuga ko ari ibihuha kuko FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Mai-Mai, Nyatura, ACPLS ndetse n’abacanshuro, bagerageje kwisubiza umujyi wa Kitshanga ariko byabananiye ahubwo ko uko bakomeje kugerageza barwana, M23 ibasubiza inyuma.
Umutwe wa M23 wavuze ko aba bari kuwurwanya ahubwo bakomeje kurwana basubira inyuma berecyeza muri Sake, kandi ko amaherezo bizarangira uyu mutwe ugeze i Goma.
M23 yatangaje ko ahubwo yamaze gufata ibindi bice birimo Muhanga kugeza Mutulirwa mu bilometero bibiri uvuye Kibarizo na Ndondo kugeza na Kihusa mu bilometero bitanu uvuye mu mujyi wa Kitshanga.
RWANDATRIBUNE.COM