Ujo kuwa 10 Mutarama 2023, Umutwe wa M23 wakoze igikorwa cyo kurangisha imirambo y’Abarwanyi ba FDLR baguye mu mirwano.
Ni igikorwa M23 yakoze nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’Umutwe wa FDLR mu gace ka Katwiguru ho muri Tritwari ya Rutshuru.
Sosiyete Sivile ikorera muri ako gace yatangaje ko nyuma y’iyo mirwano ,umutwe wa M23 wafashe imirambo itatu y’abarwanyi ba FDLR maze iyijyana ku kibuga cy’umupira cya Amani, mu rwego rwo kuyirangisha ariko ibura banyirayo, byatumye M23 ibihambira.
Umutwe wa FDLR ukomeje guhura n’uruva gusenya mu mirwano iwuhanganishije na M23, bitewe n’uko ukomeje gutakaza abarwanyi benshi abandi bagafatwa mpiri na M23.
M23 ishinja FDLR gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri DRC ,kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo biri kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi no kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo aho bari kurwana k’uruhande rwa FARDC.