Umutwe wa M23 waburiye FARDC n’abambari bayo bari mu bice bitandukanye nka Kamuroza, Kihira na Mumbiro baje kuyirwanya ko ikibategereje atari icyiza, ubasaba kuva mu nzira batarakubitwa n’umuriro w’amasasu.
Mu butumwa bwatanzwe n’uyu mutwe, wavuze ko abarwanyi b’imitwe imaze iminsi itera ingabo mu bitugu FARDC, bari muri Lokarite za Sake, Kimoka, Masha, Kamuronza, Kihira, Mumbiro, Kasengesi et Bulengo zo muri teritwari za Nyiragongo na Masisi ko ibyo barimo bitazabahira.
Muri ubu butumwa bw’umutwe wa M23 busa n’ububurira aba barwanyi baje kurwanya M23, uyu mutwe ugira uti “Muhigame, M23 iri mu nzira.”
Umutwe wa M23 kandi kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, watangaje ko muri iki gitondo mu gace ka Kitchanga, FARDC ifatanyije n’imitwe nka Mai-Mai, CODECO, Nyatura, ACPLS na PARECO bagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe.
M23 kandi na bwo yongeye kwibutsa aba bayigabaho ibitero ko bitazabahira kuko abarwanyi b’uyu mutwe bahora baryamiye amajanja ku buryo baba biteguye kwirwanaho no kwirinda.
RWANDATRIBUNE.COM