Nyuma y’aho Radio Okapi itangarije ko ahantu hose M23 yafashe abaturage baho babayeho nabi ndetse ngo bakaba babuzwa no gusarura imyaka bahinze, M23 nayo yasohoye itangazo ibeshyuza aya makuru ko ari ibihuha ndetse ko ari ugushaka kuyobya uburari bikozwe na Leta ya Kinshasa.
Mu itangazo M23 yashize ku mugaragaro ku munsi w’ejo yamaganiye kure ibyatangajwe n’iyi Radio ndetse banasobanura ko abaturage babayeho ko ibikubiye mu makuru yatagajwe na Okapi byakozwe n’interahamwe n’urubyiruko bitwa “Wazalendo”, zashyigikiwe n’ubutegetsi butemewe n’amategeko i Kinshasa.
Bakomeje basobanura ko mu bice byose M23 yafashe basubukuye ibikorwa byabo batuje, ndetse M23 igashimira ubutwari bwa bamwe mu bagize umutwe wa Wazalendo kuri ubu bamaze kwinjira muri Alliance Fleuve Congo(AFC) kandi ashishikariza n’andi matsinda kimwe n’urubyiruko gushyirahamwe ngo bashobore kwirukana abo bise amabandi i Kinshasa.
Mu ngingo nkuru nkuru zigize iri tangazo bagize bati: Inkuru yatangajwe n’iyi radio yuzuyemo ibinyoma byagushije mu makosa abasomyi n’abakurikirana iyi radio mu gahe gato, iri icengezamatwara ni irigamije gushyigikira leta ya kinshansa itemewe n’amategeko, iyi radio yakomeje kutwima uburenganzira bwo kugira icyo tuvuga kubyo batuvuzeho bitaribyo, ahubwo ihitamo kubara inkuru yibyo ihawe na kinshansa.
Radio Okapi ikomeje guteza imbere imvugo zigamije urwango, amacakubiri mu miryango ikaba iri kugana mu muronko wa RTLM yatumye mu Rwanda haba jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikozwe n’interahamwe n’ingabo zahoze ari iza leta y’ u Rwanda’’
Ingingo ya kabiri ikubiye muri iri tangazo: banditse ko Sosiyete sivile yahimbye ibyavuzwe na Okapi ari Sosiyete iyoborwa n’ingirwa mu pasiteri ubeshya ko aba I Rutshuru kandi atariho aba kuko aba I goma akahagira n’urusengero, witwa Jean claude Mbabazi akaba agira urundi rusengero I Rutshuru. M23 ndetse yanamwemereye gukora ibikorwa bye nta nkomyi kandi bakamucungira umutekano.
Uyu mupasiteri ngo akaba ari n’ umuhezanguni uzwi n’abaturage ba Rutshuru kandi akaba n’igikoresho cy’icengezamatwara cya guverinoma itemewe ya Kinshasa na FDLR.
Gatatu: bavuze ko ahafashwe na M23 hose hari umutekano kandi ko ntawe babujije umudendezo wo kwishyira akizana uretse guverinoma itemewe ya Kinshasa yanze gufungura umuhanda munini.
Mu ngingo y’iri tangazo ya Kane ari nayo iheruka ku birebana n’ibyatangajwe ko babujije abaturage guhinga no gusarura imyaka yabo mu mirima, M23 yagize iti: “Ingorane zabayeho dutwererwa na Kinshasa ni ibinyoma kuko aho turi twafashije abaturage guhinga no kubona ibyo bakenera bya buri munsi kandi twafashije aba Wazalendo batereranwe n’ingirwa guverinoma ya Kinshasa kubona uko babaho.”
Bongeyeho kandi ko bashimira cyane bamwe mu bari bagize umutwe wa Wazalendo babisunze bakinjira muri M23-AFC, ndetse basoza bahamagarira n’abandi bose by’umwihariko urubyiruko rwibumbiye mu mitwe itandukanye kubagana kugira ngo bakureho icyo bita agatsiko k’amabandi ka Kinshasa muri Congo.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com