Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru yari yakwirakwijwe ko wubuye imirwano muri Kibumba, uvuga ko utakiri muri aka gace ahubwo ko bashobora kuba bawitiranyije.
Uyu mutwe wa M23 uherutse kurekura ibice wari wafashe, wavugwagaho kubura imirwano ahitwa Kibumba, ariko ubyamaganira kure.
M23 yatangaje ko itari muri aka gave kuko yamaze kugashyira mu biganza by’igisirikare cy’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kiyobowe n’ingabo za Kenya ari na zo ziri muri aka gace.
Ubutumwa buhakana ibyo kuba M23 iri muri Kibumba, bugira buti “Birasa nk’aho bitiranyije KDF na M23.”
Uyu mutwe wa M23, uvuga ko ibi bishinjwa M23 ari imigambi mishya ya FARDC yo kuyobya uburari, ariko “ibyo bakora byose, ntibazafata.”
M23 isoza yibutsa FARDC ko nubwo ikomeje kuyihimbira ibinyoma, igihe cyose izakomeza kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano, izahura n’akaga.
RWANDATRIBUNE.COM