Umutwe wa M23 wavuze ko uru kugenzura agace ka Rukoko, mu gihe hari ibinyoma byavugaga ko itaragafata, ugaragaza abarwanyi bawo bari kubyinira muri aka gace nyuma yo kugafata.
M23 yari imaze iminsi igaragaza ubushake bwo kubahiriza imyanzuro yafashwe igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomeje gukomwa mu nkokora n’ibikorwa bya FARDC.
Muri ibi bikorwa FARDC ifatanyijemo n’imitwe irimo uwa FDLR ndetse n’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner, bakomeje kugaba ibitero mu birindiro bya M23 bigatuma uyu mutwe na wo wegura imbunda ugahangana n’ibi bitero.
Ni na byo byatumye M23 yongera gufata bimwe mu bice birimo n’aka ka Rukoko ubu kari mu maboko y’uyu mutwe wiyita Intare za Sarambwe.
Mu butumwa bwatanzwe n’umwe mu banyuzweho amakuru ya M23, yavuze ko abakomeje kuyobya abantu ko aka gace ka Rukoko kari mu maboko ya M23, bibeshya.
Ubwo butumwa bugira buti “Rukoko yamaze kugenzurwa n’Intare za Sarambwe. Mureke guha umwanya ibinyoma.”
ni ubutumwa buherekejwe n’amashusho agaragaza bamwe mu barwanyi ba M23 bari gucinya akadiho muri aka gace baririmba indirimbo z’urugamba.
RWANDATRIBUNE.COM