Umutwe wa M23 wari wamaze gutangaza ko warekuye ibice byose wari wafashe, biravugwa ko wongeye gufata ibice bitatu byo muri Masisi nyuma yuko hari imitwe yitwaje intwaro iwenderanyijeho.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umutwe wa M23 watangaje ko warekuye ibice wari wafashe mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu.
Mu itangazo rya M23, yavuze ko nubwo yarekuye ibyo bice ariko byahise byigabizwa n’igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe imaze iminsi gifasha, mu gihe ibyo bice byari bikwiye gusigaranwa n’ingabo ziri mu butumwa bwa EAC zigize itsinda rya EACRF.
M23 kandi yavuze ko nubwo irekuye ibyo bice ariko ntacyawubuza kongera kurwana mu gihe waba ugabweho ibitero na FARDC ndetse n’imitwe ifasha iki gisirikare.
Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, umutwe wa M23 wafashe ibindi bice bitatu ari byo Bibwe, Kitso na Nyange muri Sheferi ya Bashali.
Uwatanze amakuru avuga ko uyu mutwe wafashe ibi bice nyuma yuko imitwe y
Inyeshyamba isanzwe ifasha FARDC igabye ibitero kuri M23, uyu mutwe na wo ukanga kwipfumbata.
RWANDATRIBUNE.COM