Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Ubufaransa bwasabye M23 guhita iva mu turere yigaruriye kandi igahita ihagarika ibikorwa byose yari ifite muri utwo duce.
Uyu mu minisitiri Yakomeje agira ati: “Ubufaransa bwamaganye mu buryo bukomeye, ibikorwa bya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gihugu cyagaragaje ko gishaka ko M23 ihita iva mu burasirazuba bwa Congo mu buryo bwihuse ndetse igahagarika ibikorwa byabo muri aka karere yari yarigaruriye.
Ubufaransa kandi bwongeye gushimangira ingamba z’ububanyi n’amahanga mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ndetse iki gihugu kikanasaba ko hakubahirizwa ibiganiro bya Luanda na Nailobi.
Ubufaransa bwishimiye ko kenya iri mu bihugu byafashe iyambere mu kohereza ingabo muri DRC mu rwego rwo gushishikariza abandi kuza kugarura amahoro yabaye ikibazo muri aka gace.
Uwineza Adeline
Hanyuma se amaherezo akazaba ayahe nibaramuka bahavuye? Kuki batanabwira FDLR nayo kuva kubutaka bwa kongo?