Umutwe wa M23 watangaje ko ibiganiro Guverinoma ya DR Congo igirana n’u Rwanda ku birebana n’intambara Ihanganyemo na Leta ,ari inzira y’ubusamo ndetse idakwiye , ahubwo ko yagakwiye kwicarana na M23 bakagirana Ibiganiro by’imbona nkubone.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Afrikarabiya ejo kuwa 12 Ukuboza 2022, Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa M23 mubya politiki ,yatangaje ko umuti wo gukemura ibibazo bafitanye n’Ubutegetsi bwa Kinshasa nta handi Waturuka, atari mu biganiro by’imbona nkubone n’umutwe wa M23 .
Yongeye ho ko ibiganiro Guverinoma ya DR Congo ivuga ( Nairobi na Luanda) byabaye hagati y’ibihgu bibiri Aribyo DR Congo n’u Rwanda atari M23.
Yakomeje avuga ko icyo M23 yifuza kugirango ibibazo bikemuke, ari uko Geverinoma ya DR Congo yahindura Uburyo iri gukoresha mu kugerageza gukemura amakimbirane ifitanye nayo ,ikicarana na M23 bakagirana Ibiganiro by’imbona nkubone itabanje guca ku Rwanda.
Yagize ati:”Ibiganiro biheruka byabaye hagati y’ibihugu bibiri ntago ari M23. Twebwe nka M23 turifuza ibiganiro By’imbona nk’ubone n’ubutegetsi bwa DRC, kuko aritwe bireba si u Rwanda. Nitwe turi ku kibuga cy’intambara si u Rwanda.”
Kuwa 10 Ukuboza nibwo Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, yari yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa kugirango Umujyi wa Bunagana usubire mu bugenzuzi bwa Leta.
Yatanze urugero rw’ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya byahuje Abayobozi ba DR Congo n’u Rwanda, ndetse yongera ho ko hari n’ibindi biri kuba ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye (ONU), Ariko ntiyavuga ko M23 bahanganye, ariyo bari kugirana ibyo biganiro .
Gusa Abategetsi ba DR Congo, bakunze kugaragaza ko bakeneye kuganira n’u Rwanda kurusha uko baganira na M23 nyirizina ngo kuko basanga M23 ikomoka mu Rwanda .
Kuri ubu,M23 yabiteye utwatsi ivuga ko Ubutegetsi bwa DR Congo, bugomba kwicarana na M23 imbona Nkubone ngo kuko ariyo bahanganye atari u Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Njye ndi Leta y’u Rwanda sinakongera kuvugana cga kuganira na RDC ku kintu icyo aricyo cyose kiganye na M23. Usibye FDRL n’ibindi bibazo bitari M23. ntakindi navugana na RDC.
Mupenzi we uRwanda byo rugomba kuvugana na DRC ku mpamvu nibura 2
1/Duhuj’umupaka:turaturanye
2/dufiteyo hadui w’igihe kirekire utoza n’andi ma hadui
Kuvugana byo ni ngombwa,ahubwo DRC izongera itangire urundi rugendo rwo gushaka M23 ngo bavugane kuko M23 yahunze FDLR-RUD urunana-NYATURA Les anti-Tutsi,kdi ntibataha ziriya ntagondwa zishyigikiwe na Leta zitahavuye