Abafungwa barenga 450 batorotse Gereza ya Butembo kuri uyu wa gatandatu bikaba byegekwa ku mutwe wa M23
amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’itoroka ry’abafungwa Magana ane na mirongo itanu bari bafungiwe muri Gereza ya Butembo,aya makuru yaje yiyongera ku zindi nkuru zavugwaga ko benshi mu bafungiwe muri iyo gereza batangiwe kwicwa n’inzara.
Stven Wembi umwe mu banyamakuru bakomeye muri Congo ,avuga ko mu ijoro ryo kuwa gatandatu abakomando ba M23 babashije kwinjira muri Gereza ya Butembo bagasohora imbohe 450 ndetse bakica abarinzi b’iyo Gereza 12 abandi bagakomereka .
Gereza ya Gakwangura yagenewe kwakira abafungwa batarenze 1000 ubu ibarizwamo imbphe zirenga ibihumbi 5000,ikaba iherereye mu mujyi wa Butembo hasize imyaka 2 ivugwamo infu zitandukanye z’abicwa n’inzara ndetse n’itoroka ry’abafungwa hato na hato,twashatse kunva icyo uruhande FARDC ruvuga dushaka Lt.Mbuyi Kalonji Umuvugizi wa FARDC muri ako gace atubwira ko ari mu nama kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
yamenye ko kuva kuwa kane no kuwa gatanu ,Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, yakomereje muri Buguri ,Gisuma,lukopfu, na Kaniro muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru,utu duce twagenzurwaga na FDLR ifatanyije na Wazalendo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com