Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari watangiye kugaragaza ko ufite inyota yo guhagarika imirwano, watunguranye kuko wagaragaye wubaka ibiro bishya mu mijyi itandukanye ndetse bagashiraho ubuyobozi bushya mu duce tukiri mu mabako yabo.
Ni ibintu byigaragaje kuri uyu wa 20 Werurwe 2023, ubwo umutwe w’inyeshyamba za M23 wari wiyemeje guhagarika imirwano nyuma yo kurekera uduce tumwe na tumwe bari bafashe, bahisemo gushinga ibirindiro bikomeye ndetse no gushyiraho inzego z’ubutegetsi mu duce barimo.
Ibi birindiro bishya byashyizwe muduce dutandukanye turimo Kitchanga na Kushana ndetse bakagenda bashyira intwaro zabo ku misozi ibereye urugamba bisa naho bari ku rwitegura.
Nyuma yo gushyiraho aba bayobozi izi nyeshyamba zateguye umuganda wo kububakira ibiro. Ni umuganda watumiwemo abaturage bose ndetse bakamenyeshwa ko nyuma yo kubaka ibiro by’abayobozi bazakurikizaho amazu y’abaturage badafite aho kuba.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Masisi ibitangaza ngo uyu muganda ntiwishimiwe na benshi ariko bamaze gusobanurirwa intego zawo batangiye kugenda bawiyumvamo buhoro buhoro.
Izi nyeshyamba zahinduye umuvuno nyuma yo kurekura uduce dutandukanye two muri Masisi, hanyuma FARDC n’abo bafatanyije bagahita batwinjiramo kandi twagombaga kwinjirwamo n’ingabo za EAC
Nyuma yo kubona ko utu duce twinjiwemo n’aba basirikare, izi nyeshyamba zasohoye itangazo zibyamagana, ndetse zinavuga ko ingabo za Leta ya Congo zanze kubahiriza gahunda yo guharika imirwano nk’uko biri mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu.
Uwineza Adeline