Umutwe w’inyeshyamba za M23 ukomeje kubica bigacika ndetse no kubiyogoza muri leta ya Congo wasohoye urutonde rw’abazawuhagararira mu bihugu by’amahanga bizwi nka Diaspora.
Uyu mutwe wabitangarije kurubuga rwayo rwa Twitter (X) , uvuga ko byemejwe ku wa 10 Kamena 2024 , ku Nomero N° 036/PRES-M23 /2024 .
Uyu mutwe wa M23 watoye abantu bagera kuri batatu barimo umuyobozi mukuru ariwe Manzi Ngarambe Willy n’abamwungirije aribo Muheto Jackson na Muhire John.
Aba bayobozi bakaba bashyizweho n’abayobozi bakuru basanzwe bakorera hanze y’igihugu cya Congo nkuko uyu mutwe wabivuze.
M23 yatangaje ko ubu buyozi bwa Diaspora bwashyiriweho gushyigikira umubano uri hagati y’uyu mutwe n’undi mutwe wa politiki aho bakoze icyitwa l’Alliance Fleuve Congo.
Bakaba bafite umugambi wo kuvuganira no kuzanira uburenganzira bwuzuye abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baherereye mu gihugu cya Congo kuko nabo ari igihugu cyabo.
Ubu buyobozi bushya bushyizweho bukaba buje gufatanya n’ubusanzwe ngo bongerere agaciro ibyari bisanzwe bikorwa n’uyu mutwe.
Niyogisubizo Cynthia
Rwandatribune.com