Nyuma yuko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaje ko cyemeye kuva mu mujyi wa Kitshanga ku bushake, umutwe wa M23 wavuze ko ari ikinyoma cya semuhanuka kuko nta gisirikare cyagenda ku bushake ngo kinasige intwaro zacyo.
Umuvugizi wa Guverineri wa gisrikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu bikorwa bya Sokola 2, Lieutenant-Colonel Njike Kaiko yavuze mo FARDC itavuye mu mujyi wa Kitshanga kubera gutsindwa na M23.
Yagize ati “FARDC nk’igisirikare cy’igihugu kandi cy’ikinyamwuga kandi cyubaha amategeko mpuzamahanga, twavuye muri Kitshanga mu buryo bwa gisirikare kugira ngo twirinde ko abaturage bakomeza kubirenganiramo.”
Yakomeje agira ati “Twavuye Kitshanga ku bushake bwacu kugira ngo hadakomeza kubera imirwano igahita abaturage bacu.”
Umutwe wa M23 wasubiye ibi yatangaje uvuga ko ari nko kwikirigita bagaseka kuko bahavuye nyuma yo gutsindwa.
M23 igaragaza impamvu ibi bivugwa na FARDC ari igipindi, yagize iti “None se ni ikihe gisirikare gishobora kwemera gutakaza intwaro zacyo ndetse kikanahisha amapeti yacyo mu mifuka gihunga.”
Ubwo umutwe wa M23 wafataga uyu mujyi wa Kitshanga, wagaragaje intwaro yambuye FARDC n’abambari bayo barimo FDLR n’abacanshuro, zirimo n’imbunda zikiri nshya zari zigifunitse mu mashashi.
RWANDATRIBUNE.COM