Nyuma yuko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishyize hanze itangazo rishinja umutwe wa M23 kudashyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Luanda, uyu mutwe wavuze ko ahubwo Congo ari yo ikomeje kurenga kuri iyi myanzuro.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe wungiri akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, ryasohotse ku ya 17 Mutarama 2023, rivuga ko umutwe wa M23 ubeshya ko wavuye mu bice bya Kibumba na Rumangabo nyamara ugikomeje kubigenzura.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, umutwe wa M23 na wo washyize hanze itangazo ryamagana ibyatangajwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tangazo rigaragaza ko umutwe wa M23 warekuye mu buryo bwuzuye agace ka Kibumba ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, kandi ko ibi byabaye ku matariki ya 23 Ukuboza 2022 ndetse no ku ya 06 Mutarama 2023.
Uyu uvugako ahubwo Guverinoma ya Congo n’igisirikare cyayo gifatanyije n’imitwe irimo FDRL, ari bo bakomeje kurenga kuri iriya myanzuro y’i Luanda yasabaga ko habaho guhagarika imirwano.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrance, rigira riti “Guverinoma ya Congo ifatanyije n’ubufatanye bwayo ntibigeze bahagarika imirwano nkuko byanemejwe muri iyi nama. Ubwo bwihuze bukomeje kubaga ibitero ku birindiro byacu binyuranye, kandi natwe ntabwo tuzicara ngo turebere abaturage bakomeza kwicwa.”
M23 yamaganye ibyatangajwe na Guverinoma ya Congo nyuma yuko u Rwanda na rwo rubyamaganye, kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 rwashyize hanze itangazo rivuga ko ibyatangajwe na Congo bihabanye n’ukuri kandi ko iki Gihugu gikomeje kugaragaza ko kitifuza iyubahirizwa ry’imyanzuro yo gushaka amahoro.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko ibikubiye muri ririya tangazo rya Guverinoma ya Congo, bigaragaza ko hari gutegurwa ibitero ku Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM