Umutwe wa M23 uratangaza ko ibyatangajwe na Leta ya Congo bihabanye n’imyanzuro y’inama idasanzwe yahurije Abakuru b’ibihugu bigize EAC, i Bujumbura ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 ndetse bikaba bigaragaza ko iki gihugu gishyize imbere inzira y’intambara aho kwimakaza amahoro n’umutekano hagendewe ku cyiswe ‘amabiwiriza mashya’ iyi Leta yashyizeho kugira ngo iganire n’uyu mutwe.
Mu itangazo umutwe wa M23 washyize hanze ishinja Leta ya Congo gucura amakuru y’ibibera ku rugamba aho rigaruka ku gitero cyagabwe ku ndege ya Kajugujugu ya Monusco tariki 29 Werurwe 2023 bikozwe n’ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bayo ariko ikabyitirira uyu mutwe’ Leta buri gihe ibikora yatsinzwe urugamba’.
Rikomeza rivuga ko kugeza ubu Monusco itigeze ishyira hanze ibyavuye mu maperereza ku iraswa ry’iyi ndege gusa ubwayo izi neza ko iki gitero cyabereye hanze y’ibice bigenzurwa na M23,bityo ko ibyakozwe na Leta biri mu mugambi wo gusunikira MONUSCO kurwanya M23 nk’umurongo wafashwe na Leta ya Congo.
Muri iri tangazo kandi M23 ishimangira ko ibitero byagabwe n’ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo mu gitondo cyo ku wa Mbere ku birindiro byayo i Masisi, bigaragaza mu buryo bweruye amahitamo ya Leta Congo mu kwirengagiza imyanzuro y’inama idasanzwe yafatiwe I Bujumbura ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 ahubwo igahitamo gukomeza gushoza intambara kuri uyu mutwe.
Ikindi uyu mutwe ugarukaho muri iri tangazo washyize hanze ejo ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, ni imyigarambyo irimo kuba mu Mujyi wa Goma yamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ivuguza ibyumbikanyweho n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Rikomeza rivuga ko ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo byibasira abatutsi , gusahura no kwangiza imitungo yabo mu mujyi wa Goma ari ikimenyetso simusiga cy’uko Leta ya Congo ikomeje gushyira imbere impamvu y’intambara mu rwego rwo kurushaho kuzambya ibintu aho kwimakaza amahoro n’umutekano.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ,Patrick Muyaya yatangaje ko Leta ya Congo idateze kuganira n’umutwe wa M23 niba utubahirije amasezerano ya Luanda kandi ko ari ibintu bizasuzumwa ari uko uyu mutwe wubahirije ibyo usabwa.
Imyanzuro y’indama idasanzwe ya EAC yabereye I Bujumbura tariki 4 Gashyantare 2023, ivuga ko Imitwe ihanganye muri Congo igomba guhita ihagarika imirwano, imitwe y’Abanyamahanga iri ku butaka bw’iki gihugu ikahava igasubira iwabo.
Iyo nama kandi yavuze ko aya makimbirane ari “ikibazo cy’akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”.
Kinshasa yita M23 “umutwe w’iterabwoba” ikawushinja gutera ibirindiro by’ingabo za leta, no gukora ubwicanyi n’ubusahuzi ku baturage mu duce yafashe.
Mu kwanga ibiganiro, M23 ishinja Kinshasa guhitamo inzira y’intambara, no gutera ibirindiro byayo ikirwanaho kandi igakurikirana ingabo aho zaturutse. Ivuga kandi ko ibice igenzura birangwamo amahoro.