Ingabo za DRC ziherutse guhabwa umwambaro mushya usimbura ibyo bari basanzwe Bambara byarabasaziye ho,nyamara kugeza ubu iyi myambaro biragaragara ko yamaze kugera mu maboko y’inyeshyamba za M23 nk’uko aba basore biyise intare za Sarambwe babigaragaje.
Umwe mubahoze mu nyeshyamba za FDLR zisanzwe zifatanya na FARDC yabonye bahawe iyi myambaro mishya atangira kuvuga ko nibatayigurisha bazayamburwa bafatiwe k’urugamba, ibintu byatangaje benshi mu bamwumvise ni uko babonye amafoto y’izi nyeshyamba za M23 zambaye iyi myambaro.
Umwe mu basirikare bo mu nyeshyamba za M23 yigeze gusobanura aho bakomora ibikoresho bakoresha mu gihe bashinjwaga guhabwa inkunga n’u Rwanda, we yagize ati” ibikoresho tubikura mu ngabo za Leta FARDC, iyo bahawe imbunda tuba dusubijwe kuko inyinshi turazibanyaga ,bityo tukabona izo kubarasa.”
Uyu mwambaro mushya wa FARDC izi nyeshyamba za M23 zagaragaye zambaye, biravugwa ko baba bayambuye izi ngabo mugihe zari zigiye gutera izi nyeshya nyamara zikabasubiza inyuma bigeze n’aho babambura imyambaro
Umuhoza Yves