Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyifuzo by’Ambasade y’ubufaransa muri DRC bwabasabaga kuva mu duce bafashe bagasubira inyuma nk’uko imyanzuro ya Luanda ibiteganya.
Ni mugihe Ambasade y’Ubufaransa muri DRC yari yasabye uyu mutwe ko bakubahiriza imyanzuro ya Luanda ndetse n’ibyavuye mu biganiro bya Nairobi. Muri ubu butumwa kandi bwacishijwe kuri Twitter iyi amabasade yari yanditse igira iti “Ubufaransa bwamaganye inkunga u Rwanda rugenera umutwe wa M23, bugasaba ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye”
Uyu mutwe wamaganye iyi mvugo yakoreshejwe n’igihugu cy’Ubufaransa aho bavuze ko bo nta nkunga na nkeya bahabwa n’igihugu cy’u Rwanda kuko inkunga yabo yambere bayikomora kubanye congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bifuza ko bagira uburenganzira bwo kubaho batekanye nabo mu gihugu cyabo,bakaba bifuza kandi amahoro arambye mu gihugu cyabo, yongeye ho ko izindi nkunga zikomoka mu basirikare ba Leta kuko iyo barwana bafata intwaro zabo, izindi nabo bakazibagurisha bwihishwa.
Uyu mutwe wa M23 wavuze ibi mu gihe u Rwanda rwakomeje gutangaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo bya DRC, n’ubwo bo bakomeza kuvuga ko rutera izi nyeshyamba inkunga.
Umuhoza Yves