Umutwe wa M23, wagize icyo uvuga ku gitutu umaze ugihe ushyirwaho na Guverinoma ya DRC n’Imiryango mpuzamahanga itandukanye , mu gihe hari indi mitwe yitwaje intwaro yazengereje abaturage irimo FDLR, Mai Mai APCLS Nyatura, CMC Nyatura, CODECO, PARECO, FPP /Kabido n’iyindi , ariko bikaba bisa nkaho Guverinoma ya DRC n’iyo miryango nta numwe ushaka kugira icyo ayibaza.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare , yavuze ko impamvu guverinoma ya DRC ihora ishyira igitutu ku Mutwe wa M23 wonyine kandi hari indi mitwe iteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, ari uko basanzwe bakorana nayo.
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko Guverinoma ya DRC itapfa gushyira igitutu ku mutwe wa FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, kandi iyi mitwe ariyo ifasha FARDC kurwanya M23 ndetse ikaba imaze igihe kirerekire ifitanye imikoranire ya hafi n’Ubutsi bw’iki gihugu .
Yibukije Guverinoma ya DRC, ko M23 ari Umutwe w’Abanyekongo kandi barwanira Uburenganzira bwabo, iyi guverinoma isanzwe izi neza usibye kubyirengagiza kubera urwango banga Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Yagize ati:” Guverinoma ya DRC ishyira igitutu kuri M23 yonyine kandi hari imitwe myinshi nka FDLR , Mai Mai APCLS Nyatura,CMC Nyatura ,PARECO,CODECO n’iyindi, kandi iyo urebye neza usanga iyi mitwe ariyo yazengereje abaturage ikaba imaze n’imyaka myinshi ihungabanya umutekano.
Impamvu ariko irazwi. N’uko bakorana n’iyi mitwe kandi bamaze igihe bakorana.
Ibi bigomba guhinduka ,guverinoma ya DRC ikamenya ko M23 ari Abanyekongo barwanira Uburenganzira bwabo ,kandi barabizi usibye kubyirengagiza bitewe n’urwango basnzwe bafitiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.”
Majo Willy Ngoma, yongeyeho ko imiryango mpuzamahanga myinshi nayo ,usanga ahanini igindera kubyo Guverinoma ya DRC ivuga itabanje gushishoza neza cyangwa se ngo iminye imizi y’ikibazo gituma M23 ifata intwaro bigatuma ihora igendera ku bitekerezo bya Guverinoma y’iki gihugu .
Gusa Maj Willy Ngoma, avuga ko M23 itazemera kugendera ku gitutu icyaricyo cyose bitewe n’uko impamvu irwanira zikomeye kandi zumvikana neza, bakaba biteguye kuziharanira uko byagenda kose, ariko yongeraho ko M23 initeguye gukomeza inzira ziganisha ku gukemura ikibazo binyuze mu nzira y’Amahoro mu gihe Ubutegetsi bwa DRC bwagaragaza ubushake kuri iyo ngingo .