Abinyujije kurukuta rwe rwa Twetter umuyobozi mukuru w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yemeje ko M23 yatewe n’ingabo za Leta FARDC, n’imitwe y’inyeshyamba yifatanije nabo hamwe na MONUSCO, ubu bakaba bari mu ntambara ikomeye.
Ibi abivuze nyuma y’uko umwe mubayobozi bakuru b’ingabo za Congo yemeje ko binjiye mu rugamba mu rukerera hanyuma mu gitondo MONUSCO iza kubatera ingabo mu bitugu n’indege zayo z’intambara.
Iyi ntambara yibasiye ibirindiro bya M23 biherereye mu duce twa Gasiza na Kiyenzi mu misozi ya Jomba . M23 yakunze kumvikana keshi ivuga ko ishaka amahoro, ndetse igasaba Leta ya Congo ko yakubahiriza amasezerano bagiye bagirana mubihe bitandukanye, nyamara Leta ya Kinshansa ibyo ntibikozwa.
Leta ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda ko rwaba rutera inkunga uyu mutwe w’abanyekongo , gusa u Rwanda ntirwahwemye kubihakana ndetse banamenyesha RD Congo ko ibibazo byayo bwite itakagombye kubishyiramo u Rwanda.
Uwineza Adeline