Umutwe wa M23 wamenyesheje amahanga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwanga ibiganiro ahubwo bugashyira imbere intambara.
Mu itanagazo Umutwe wa M23 wasohoye ejo kuwa 11 Gashyantare 2023 , ryashizweho umukono na Lawrence Kanyuka umuvugizi w’uyu mutwe mubya Politiki ,rimenyesha ko FARDC ikomeje kugaba ibitero k’ubirindiro byayo no kurasa ku baturage mu duce igenzura turimo Kibirizi, Kishishe,Kilorirwe,Kabati,Ruvunda no mu nkengero zaho ikoresheje intwaro ziremereye .
M23 ikomeza ivuga ko FARDC iri kwifashisha za Helicoptere n’indegeze z’intambara,ibifaru n’imbunda zirasa mu ntera ndede irasa ku baturage .
Muri iri tangazo ,M23 yamenyesheje amahanga ko ibi bitero bya FARDC biri kwica ababasivile b’inzirakarengane, kubakomeretsa ,gusenya imitungo yabo no gutuma benshi bahunga ndetse ko bihabanye n’ibiheruka kwemeranywaho mu nama iheruka kubera i Bujumbura mu Burundi kuwa 4 Gashyantare 2023, yahuje abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC.
M23 ivuga ko Guverinoma ya DRC ikomeje kwifashisha abacancuro, bityo ko nayo igiye gutangira kwirwanaho no kurinda abaturage mu duce igenzura no gutabara abari gukorerwa ubwicanyi bazira ubwoko bwabo .
M233 ,yongeyeho ko Guverinoma ya DRC yarenze ku ngingo ya 51 y’itegeko nshinga rya DRC aho ikomeje gushyigikira imvugo z’u rwango, gufunga abantu m’uburyo bunyuranyije n’amategeko , kwica abaturage, kurema amacakubiri mu muryango mugari w’Abanyekongo no gutegura jenoside ishobora kwibasira Abatutsi.
M23 kandi, yanashinje Guverinoma ya DRC kuba inyuma y’ amacakubiri ashingiye ku moko mu ntara ya Kwamouth, ubwicanyi mu ntara ya Ituri , muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
M23 ,yongeyeho ko ishigikiye imbaraga n’ubushake abayobozi b’ibihugu b’igize akarere, bari kugaragaza mu rwego rwo gushakira Uburasirazuba bwa DRC amahoro arambye .
Muri iri tangazo,M23 ivuga ko yizera kandi ikomeje gushyira imbere inzira y’ibiganiro n’Ubutegetsi bwa DRC ndetse ko aribwo buryo bukwiye kandi buboneye bwo gukemura ikibazo bahereye mu mizi.