Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye gukozanyaho n’imitwe y’inyeshyamba ya Nyatura, na APCLS umaze igihe ufatanya n’ingabo za Leta, FARDC. Ni imirwano yabereye mugace ka Rusekera na Murimbi, aho Nyatura zagabye igitero kuri M23.
Ni imirwano yabaye kuri uyu wa 30 Gicurasi 2023, aho Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wakozanijeho n’imitwe y’inyeshamba ifasha ingabo za Leta kurwanya uyu mutwe umaze igihe urwanya Leta ya Congo.
Nkuko Imboni ya Rwandatribune ibisobanura, yavuze ko uku gukozanyaho kwabereye mu bice biri muri Teritware ya Rutshuru ahitwa Murimbi na Rusekera.
Umwe mu barwanyi ba M23 wasobanuye iby’iyi mirwano, yagize ati: “ baje badusanga twitegura ko tugiye kubavugutira umuti ariko bahunze tutarawubaha .”
Ibi bice byombi Murimbi na Rusekera bikaba ari imisozi ibangikanye. Aya makuru yakomeje avugwa ko aha ari mu bice birimo inyeshyamba zo mu mutwe wa Nyatura na APCLS, bizwi ko bafasha leta ya Congo kurwanya umutwe wa M23.
Ibi bibaye mu gihe kandi mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bya Beni, bahavumbuye imirambo y’abantu 15 bishwe bakajugunywa mu rwobo.
Nkuko byatangajwe, havuzwe ko iyo mirambo bigaragara ko yishwe nabantu kandi ngo ko bigaragara ko bishwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Aho iyo mirambo yatoraguwe ni mu gace ka Kanana, akaba ari mu birometre 80 ujya mujyi wa Beni, bigakekwa ko bishwe n’inyeshyamba za ADF.
Ni mugihe kandi Minisitiri w’intebe Sama Lukonde amaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu burasirazuba bw’ikigihugu, aho amaze iminsi agenderera ibi bice kugira ngo asuzume uko umutekano uhagaze akaba yatangaje ko inama yo gutegura imikorere y’ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri irimo gutunganywa kugira ngo hamenyekane niba ubu butegetsi bushobora kuvaho vuba cyangwa bwakomeza.
Uwineza Adeline