Mu gitondo cyo kuri uyu munsi kuwa 14 Mata 2023, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatanyije n’inyeshyamba za CMC na FDLR bongeye kuzinduka bamisha ufaya rw’amasasu ku nyeshyamba za M23 mu misozi ya Murimbi, muri Gurupoma ya Bishusha muri Teritwari ya Rutshuro
Iyi mirwano iri hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 ikomeje gufata indi sura, kuko ibikorwa byo guhagarika intambara ngo bashakire amahoro hamwe, bitarimo urusasu byakomeje kunanirana n’ubwo izi nyeshyamba zo zagerageje gukora ibyo zasabwaga, uruhande rwa Leta ya Congo rwo rwavuniye ibiti mu matwi nk’aho bitabareba.
Ni mugihe abaturage b ‘Abanye congo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara, kuko buri munsi bahora bicwa umusubizo, abandi bagasahurwa imyaka n’amatungo yabo ndetse abandi bakavanwa mu byabo n’izo ntambara z’urudaca
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Bwito yatangaje ko iyo mirwano yatangiye mu gitondo ubwo FARDC yagabaga igitero ku nyeshyamba za M23 mu gace ka Murimbi, kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru urusaku rw’amasasu rwari rukivuza ubuhuha , ibintu Abanye congo bakomeje kwibaza uko amahoro yabaye agaterera nzamba muri aka karere ,azongera kuboneka.
Iyi mirwano yongeye kuburwa mu gihe hari hashize iminsi hari agahenge hagati ya M23 na FARDC kuko umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze iminsi usubira inyuma, uva mu duce wari warigaruriye.
ibi bibaye mu gihe Guverinoma ya Congo yongeye kwerura ikavuga ko ikavuga ko badashobora kuganira n’izi nyeshyamba.
Uwineza Adeline