Muri rijoro ryakeye kuwa 22 Ukuboza 2021 ahagana saa tatu, Umutwe wa M23 wongeye gutungurana ugaba ikindi gitero ku birindiro bya FARDC biherereye mu gace ka Bukima.
Mur’iki cyumweru umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu majyaruguru ya Goma muri Territoire ya Rutchuru, Gurupoma ya Gisigari na Jomba.
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye muri teritwari ya Rutshuru avuga ko kugeza ubu hataramenyekana umubare w’abaguye muri icyo gitero ku mpande zombi, gusa ngo n’ubwo hakiri kumvikana amasasu make muri ako gace aba barwanyi baba bateye icyo kigo maze nyuma y’imirwano y’akanya gato bagahita basubira aho bari baturutse.
Kuwa 20 Ukuboza 2021, ahagana saa mbili z’ijoro uyu mutwe wagabye igitero kungabo za FARDC zari ku birindiro byahitwa Runyoni na Cyanzu muri Gurupoma ya Jomba, uza kuhava kuwa 21 Ukuboza 2021 ahagana muma saa yine z’amanwa, werekeza mu gace kabarizwamo ikirunga cya Mikeno, aho ingabo za Congo zananiwe kubakurikira zikaguma mu birindiro bya Runyoni.
Nyuma y’uko FARDC igaragaje intege nke muguhanga n’uyu mutwe wa M23, kuri ubu wongeye kugaba igitero kubirindiro bya FARDC biri ahitwa Bukima, Gurupoma Gisigari.
Twagerageje kuvugana na Maj Guillome Njike Kayiko umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’amajyaru ku murongo wa telephone igendanwa ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Abakurikiranira hafi politiki y’akarere k’ibiyaga bigari bavuga ko ibi biterro bya M23 bya hato na hato bishobora kuba ari igerageza rya gisirikare rigamije kureba imbaraga uwo bahanganye nawe afite n’ubushobozi ubwabo baba bafite mu rwego rwo gutegura ibitero simusiga.
Ikindi n’ uko umutwe wa M23 wakunze gutagangaza ko impamvu yo kuba isa n’ishaka kongera kubura imirwano ari amasezerano bavuga ko M23 yagiranye na Leta ya DR Congo abemerera gushira intwaro hasi maze nabo bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe cyangwa bakinjizwa mu gisirikare ariko ngo ibi byose ntacyo ubutegetsi bwa DRCongo burabasha gushira mu bikorwa.
Kuribo ngo ibi bikaba bigaragaza ubushake buke bwa politiki m’ubuyobizi bwa Congo bwo kubahiriza amasezerano bwagiranye n’uyu mutwe
Bityo akaba ariyo mpamvu uyu mutwe ukomeza kugenda ugaba ibitero kuri FARDC ndetse ukagenda ubambura ibikoresho byinshi bishoboka, bishobora no gutuma uyu mutwe utangira intambara yeruye mu tundi duce two muri Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane territoire ya Rutchuru na Masisi, Aho uyu mutwe wari warigaruriye mu mwaka w’2012.
Uwineza Adeline