Imirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23, FARDC hamwe na SADC muri Kanyangohe yaje kurangira umutwe w’inyeshyamba wa M23 wegukanye intsinzi ndetse bituma wongera kuvugwa ibigwi n’abamwe mu bagize ARC/M23.
Ibi byagarutsweho n’umuhuzabikorwa wa M23 Benjamin Mbonimpa, ubwo yatangazaga ko nta kindi gisirikare gikomeye yabonye kiruta M23, yagize ati”M23 ntiteze gusubira inyuma nk’uko twabikoze mbere, nyamara ntitugire icyo tugeraho, igisirikare cyacu gifite imbaraga, kandi bigaragazwa n’urugamba tumaze iminsi dutsinda muri Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, muri Masisi mu bice bya Karuba na Mweso, werekeza Kashunga na Pilote ndetse no muri Kanyangohe.”
Uyu muhuzabikorwa kandi yagaragaje ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 witeguye rwose kurwanira ahazaza h’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, basa nabahawe akato n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi .
Si ubwambere umutwe w’inyeshyamba wa M23, utangaza ko utazigera ureka guharanira uburenganzira bw’abaturage babanye-Congo, cyane cyane ababuzwa uburenganzira bwabo bagatwererwa ibihugu by’amahanga, kubera ururimi n’umuco bakoresha.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kwigaranzura Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo nyuma y’uko iri huriro riwugabyeho ibitero bikomeye ryifashishije Drones, bikagwamo abasirikare batandukanye harimo n’aba Coloneri babiri.
Ibice bya Mweso, Kanyangohe no mu nkengero zaho, kugeza ubu biri kugenzurwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com