Imirwano ikaze imaze iminsi ihanganishije ingabo za FARDC n’umutwe w’inyeshyamba za M23, iyi ntambara yari iri kubera mu mujyi wa Ntamugenga, uhererereyer muri Rutshuru, yongeye gukara kuko kuri iki cyumweru izi nyeshyamba zafashe uyu mujyi zikaba nawo arizo ziwugenzura.
Ibi byabaye mu mirwano yabaye k’umunsi w’ejo ubwo ingabo za Leta FARDC zahanganaga n’izi nyeshya, bikarangira zifashe aka gace ka Ntamugenga gafitiye akamaro gakomeye uyu mujyi wa Rutshuru usanzwe ari wo murwa mukuru cyangwa se Shoferi y’Iyi teritwari ( chef-lieu )
Leta nti yari yemeza aya makuru avuga ko izi nyeshyamba zafashe uyu mujyi, kuko Itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru nijoro rivuga ko muri ako gace ka Ntamugenga “imirwano ikomeje” kandi ko “ibintu birimo kugenzurwa n’ingabo za leta ku ngamba zose”.
Nyamara nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP byo bivuga ko umusirikare w’ingabo za leta witwa Colonel Mavinga Serge yivugiye ko inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Ntamugenga.
Gufata Ntamugenga bivuze iki kuri izi nyeshyamba ? Ntamugenga ni agace karimo umuhanda mukuru uhuza umujyi wa Rutshuru n’umujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu ya ruguru, hafatwa nk’agace k’ingenzi muri uru rugamba.
Gufatwa kwa Ntamugenga rero nk’inzira imwe rukumbi ihuza imijyi ibiri yo muri Kivu y’amajyaruguru ni ugutsindwa gukomeye kuri izi ngabo za Leta.
Umuhoza Yves
Ariko ubundi M23, yakwaguye ibikorwa na politique byayo igakomeza i Kinshasa? Ko nta kibatangira gihari! Kandi ubwo ngo FARDC yazanye ngo za Forces Special ra! Apuu! Biriya n’ugukozisoni Tshisekedi.
Njye nkurikije ibiri kuvugwa mbona twese tutazi neza ibiri kubera kuri terrain kuko na M23 ntacyo iravuga ku ifatwa ry’uwo mujyi!? A suivre kbsa….