Murukerera rwo kuri uyu wa 28 Kamena urugamba rwongeye kwambikana ubwo ingabo za Leta ya Congo FARDC zagabaga igitero kunyehyamba za M23 nyamara izi ngabo n’ubwo zateye ntizabashije kwihagararaho imbere y’izi nyehyamba, zanabambuye agace ka Namugenga bari bafite kakajya mu mumaboko y’inyehyamba.
Iyi nambara yabereye muri shangi na Ruvumu igakomeza Nyaruhondo na Ruseke yasize ingabo za Leta zikuyemo akarenge ziriruka zirahunga.FARDC hamwe n’imitwe y’inyeshyamba bihuje kugira ngo barwanye umutwe wa M23 bakomeje kugenda batsindwa urugamba , mugihe M23 yo isaba ko bagirana ibiganiro ,ibintu bikarangira mu mahoro.
Nyuma y’uko uyu mutwe ufahe umujyi wa Bunagana ,ingabo za Leta zigahungira mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda hamwe n’aba polisi, nyamara bakaza gutahuka banyuze indi nzira bagasubira iwabo,uyu munsi izi nyehyamba zongeye kungukira kugitero zagabwe ho na FARDC zigarurira agace ka Namugenga.
Hagati aho itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye zagaragaje ko ikibazo cya M23 kizarangizwa no gushyira mubikorwa amasezerano uyu mutwe wasinyanye na Leta. Izi mpuguke kandi za nasabye Leta ya Kinshasa kubahiriza amasezerano bagiranye na M23 cyangwa se bagasaba ibiganiro nabo.
Gufatwa kwa Namugenga ni amahirwe akomeye ya M23 kuko aribwo buryo bwiza burayifasha kongera gufunga umuhanda wa Goma-Rutchuru ,ubusanzwe ufatiye runini umujyi wa Goma.
Umuhoza Yves
Amakuru yanyu ni meza cyane kuri njye. Bantu beza ba ”Rwanda Tribune” mujye mukomeza kutugezaho amakuru ya bene wacu bo muri Eastern DRC.Arega hariya Rwabugiri niwe wabanje kuhatuza abantu bavuga ikinyarwanda. Nawe sesengura urebe amazina y’imisozi yaho uburyo asa nayo mu Rwagasabo. Ntamugenga,Rubavu,Rutsiro, Runyoni,Cyanzu,Gisigari,Gitovu,etc.