Kuri uyu wa gatandatu, abasirikare b’Abarundi baguye mugico cy’abitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda maze imirwano yabahuje ikomerekeramo abasirikare bane b’Abarundi.
SOS Media Burundi ivuga ko iyo mirwano yabereye ku misozi wa Ngara na Rutorero, mu gace ka Butahana muri komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi.
Abo basirikari b’Abarundi bakaba bari ku irondo ku musozi wa Kibira hafi y’umusozi wa Ngara bakaba baraje kugwa mu gico batezwe n’abantu bitwaje imbunda bavuga Kinyarwanda maze batangira kurasana.
Abahaye amakuru SOS Media Burundi bavuga ko abasirikare bane b’Abarundi bakomeretse cyane.
Bagize bati: “Umupolisi yamenyesheje inzego z’ubuyobozi, asaba ubufasha ko baza bakabatabara bakajyana izo nkomere kwa muganga”.
Amakuru ajyanye n’iyi mirwano yemejwe kandi na komanda ushinzwe ibikorwa i Mabayi.
Aho yavuze ko ingabo zishakisha abo barwanyi bari bitwaje imbunda.
U Rwanda rumaze igihe rutangaza ko hari inyeshyamba zitera igihugu ziva ku butaka bw’u Burundi maze bagahungira mu ishyamba rya Kibira. Gusa abategetsi b’u Burundi bamaganira kure ibyo birego aho bavuga ko batacumbikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.