Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo guhindura ibara ry’ibendera ry’u Bufaransa, ibintu bivugwa ko byakozwe mu ibanga kandi bikaba bishobora kuba bifite ikindi kibyihishe inyuma.
Nubwo ubururu, umweru n’umutuku ari yo mabara atatu agize ibendera ry’u Bufaransa, hashize umwaka habayemo impinduka ku ibara ry’ubururu kuko ubu hakoreshwa ubururu bwijimye (bleu marine) bwasimbuye ubururu bucyeye.
Ibi bigaragara ku mabendera ari kuri Perezidansi n’izindi nyubako nk’Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu n’ahandi.
Inkuru ya Europe1 ivuga ko icyemezo cyo guhindura ibara ry’ibendera ry’u Bufaransa cyafashwe na Perezida ku wa 13 Nyakanga 2020, bigizwemo uruhare n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Perezidansi, Arnaud Jolens hamwe n’umujyanama wa Perezida, Bruno Roger-Petit , nkuko dukesha iyi Ikinyamakuru Igihe
Hari kandi n’ikipe nto y’abahoze ari aba-marine bari bayobowe na Bernard Rogel. Icyo gihe ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi ryakoreshaga ibara rya ‘Bleu Marine.’
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko icyemezo cya Macron cyafashwe ku mpamvu nyinshi zirimo n’izishingiye ku bwiza kuko iryo bara ari ryo risa neza ugereranyije n’iryari risanzwe ariko irishya ryahujwe n’iry’ibendera ryo mu 1793 mu gihe cy’impinduramatwara y’u Bufaransa (Révolution Française), Nta makuru yigeze atangazwa kuri izi mpinduka nta n’amabwiriza yatanzwe yo guhindura amabendera yose y’igihugu.
Ibyegera bya Emmanuel Macron na byo bisa n’ibitarigeze bishaka gushyira hanze Umukuru w’Igihugu utinyuka guhindura ibimenyetso bikomeye by’igihugu ku buryo ngo haba hari ikindi kintu kibyihishe inyuma, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yahinduye ibendera ry’igihugu, ibara ry’ubururu ryakoreshwaga risimbuzwa ubururu bwerurutse.
Uwineza Adeline