Perezida, Emmanuel Macron kuri uyu wa Kane yavuze ko Ubufaransa butazongera kw’ivanga muri politike yo muri Afurika, ngo igihe cyo kwivanga mu bibazo n’imiyoborere ya Afurika cyarangiye, avuga ko abagifite iyo myumvire bibeshya cyane, kuko Afurika ari umugabane umaze kw’iyubaka muri politike,no mubukungu.
Ibi yabitangarije mu ruzinduko arimo mu bihugu bine by’Afurika rugamije kunagura umubano iki gihugu gifitanye n’uyu mugabane w’Afurika.
Macron yavugiye i Libreville muri Gabon ko Ubufaransa budashaka kugarura politiki zo mu bihe byashize byo kwivanga mu miyoborere n’ibibazo by’Afurika.
Ni ibintu yavuze agamije kugaragaza ko ibya kera bakoraga bagomba kubihindura aho mu ijambo rye yavuze ko hari uburyo iki gihugu cyitwaye nyuma y’ubukoloni, ubwo Ubufaransa bwagumishaga akaboko mu butegetsi bw’ibihugu bwakolonije, bugashyigikira abanyagitugu nabo bakabwitura imitungo kamere n’ibirindiro bya gisirikare.
uyu muyobozi yavuze ko igihe cy’Ubufaransa cyo kwivanga mu miyoborere y’Afurika cyararangiye. yemeje ko Ubufaransa butakira bwabundi bwo mu gihe cy’ubukoloni yemeza ko bagomba kugaragaza isura yabo shyashya.
Macron n’abamubanjirije cyane cyane François Hollande, bakunze kugaragaza ko politiki y’Ubufaransa muri Afurika yahindutse bityo iki gihugu kitakirota kwivanga mu busugire bw’ibindi bihugu.
Ubufaransa bukomeje kugenda butakaza ijambo kuri uyu mugabane w’Afurika dore ko n’ingabo zabwo zabarizwa go muri Saheli ziherutse guhambirizwa mu minsi ishize.
Mukarutesi Jessica