Madame Murekatete Triphose wari umunyabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro
Madame Murekatete Triphose amaze gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Intara y’uburengerazuba,akaba yari asanzwe ari Umunyamabangasnhingwabikorwa w’Umurenge wa Muko,Akarere ka Musanze
Madame Murekatete Triphose afite impamyabumenyi y’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri INES Ruhengeri mu ishami ry’imicungire y’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (AO) mu ishami ry’Icungamari yakuye muri Kaminuza ya ULK.
Mu mwaka wa 2000 kugeza 2003 yabaye Umucungamari wa Koperative APELAK . Kuva mu mwaka wa 2004-2016 yabaye Umucungamatungo wa CLECAM . Ahagana mu mwaka wa 2019 kugeza 2020 yagizwe Umuyobozi w’Igenamigambi mu Karere ka Musanze.
Kugeza ubu yari Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze. Madame Murekatete kandi yabaye Umuhuzabikorwa wungirije w’abari n’abategarugori mu Karere ka Rubavu mu gihe cy’imyaka 5,aba n’umutoza w’Intore mu byiciro binyuranye.
Uwineza Adeline