Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’ubwigenge, igihugu cy’u Burundi cyizihiza cyizihije uyu munsi kuwa 1 Nyakanga 2023, Umukuru w’iki gihugu yashimiye Madame we amuha umudari w’ishimwe.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yahaye umugore we Ndayishimiye Angeline umudali w’ishimwe ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yavuze ko umugore we yatowe kubera ibikorwa bye bitandukanye yakoze n’amahanga yashimye.
Yagize ati “Akinjira mu nshingano ze yahise atangiza gahunda yo guteza imbere ubuzima cyane cyane, gutabara abagore bari bafite ibibazo by’imihango idakama, yari yarabuze kivura mu gihugu cyacu.”
Madame Ndayishimiye kandi ngo yafashije Abarundi bari bafite ibibazo by’ubuhumyi, abavuza ku buntu aho yatanze urugero rw’uwavujwe yari amaze imyaka itandatu yarahumye aza gukira.
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko umugore we yafashije mu kuvuza abana batatu indwara y’umutima mu bihugu byo muri Aziya no mu Burayi akanabishyurira itike y’indege.
Madamu Ndayishimiye Ndayubaha kandi ngo yarokoye ubuzima bw’umwana wari waravukanye imitwe ibiri none arakomeye.
Ibikorwa by’Umugore w’Umukuru w’Igihugu mu Burundi kandi byazirikanywe n’amahanga aho kuri ubu ari we uyoboye gahunda y’amahoro mu ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika akaba ari we na we cyegera cy’uyobore iryo huriro.
Uyu mugore kandi yatowe n’Umuryango w’Abibumbye ku Isi nk’uwabaye uwa mbere mu kwita ku buzima bw’abanegihugu muri uyu mwaka aho azahabwa iryo shimwe ku wa 12 Nyakanga 2023.
Ati “Murumva ko n’amahanga yashimye ibyo yakoze ku buryo yabaye uwa mbere muri uyu mwaka ku Isi yose, Abarundi natwe twaba turi indashima turamutse nta cyo tuvuze. Ni cyo gituma twahisemo kumwambika umudali w’ishimwe.”
Uretse kandi umudali wahawe Madamu Ndayishimiye Angeline yanahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Burundi.
Kuri uyu munsi u Burundi bwizihijeho umunsi w’ubwigenge bumaze imyaka 61 bubonye, Umukuru w’Igihugu Ndayishimiye Evariste yashimye ab’indashyikirwa mu ngeri zinyuranye zirimo kwitangira igihugu, gukunda igihugu no gukunda ubuzima bw’abenegihugu.
Yongeye gushimangira ko u Burundi ari igihugu cyamaze kwigenga kandi gifite ijambo mu mahanga dore ko mu gukora ingengo y’imari bitagisaba ko amahanga abuha imfashanyo.
Yasabye Abarundi guharanira ko isabukuru y’imyaka 75 y’ubwigenge yazagera igihugu gikomeye kandi cyigira mu byo gikora ku buryo nta muntu kizaba kigisaba inkunga.
Yasabye kandi ko buri wese yaharanira ko mu 2037 u Burundi bwazaba ari igihugu cy’intangarugero ku Isi hose ndetse abantu bose bifuza kwigiraho.