Mu masengesho ngarukamwaka y’abayobozi ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Madame Jeannette Kagame yasabye abantu gukoresha impano bafite mu kwitangira abandi, kandi abasaba guhuza imbaraga kugira ngo imibereho y’abayoborwa igende neza.
Ibi byabereye mu masengesho yabereye I Kigali kuri uyu wa 01 Ukuboza, mu masengesho yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iz’abikorera, imiryango itari iya Leta n’abayobozi mu nzego bwite za Leta.
Ni amasengesho ngarukamwaka ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship akaba atanga umusaruro ufatika kuko yitabitrwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye nk’uko Dr. Birahira Williams umwe mu bayobozi b’uyu muryango yabitangaje.
Inshuti y’u Rwanda, Pastor Rick Warren nk’umwigisha mukuru muri aya masengesho yasabye abayobozi kugira umwete wo kwita ku bandi no gukoresha impano bafite mu kuba igisubizo kubo bashinzwe kureberera.
Umuvugabutumwa, Pst. Andy Wood ukorana na Pastor Rick Warren nk’uzamusimbura mu mirimo ye y’ivugabutumwa yashimye Imana ko irimo gukoresha abanyarwanda ibitangaza, ibi akabihera ku rugendo bamaze kugenda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze asaba abayobozi kwigirira icyizere cyo gukora ibirenze ibyo bakora kuko Imana ifite ububasha bwo kubakoresha ibikomeye.
Madamu Jeannette Kagame Kagame yasabye abafite inshingano z’ubuyobozi guhuza imbaraga zituma abo bayobora bagira imibereho myiza.
Amasengesho nk’aya ahuza abayobozi mu nzego zitandukanye aba buri mwaka ubu akaba abaye ku nshuro ya 29, amasengesho y’uyu mwaka akaba yari afite intego yo kugira indagaciro z’ubumana mu miyoborere.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com