Madamu Jeannette Kagame yagizwe umwe mu bahagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Inama y’Ubutegetsi ya UGHE ihagarariwe kandi na Prof Senait Fisseha, Umuyobozi wa Gahunda mpuzamahanga mu muryango udaharanira inyungu wa Buffett Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza mu rwego rw’ubuzima hitabwa by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.
Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iri i Butaro ikoresha gahunda y’imyigishirize imwe nk’iya Havard ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abarimu bamwe ni ho baturuka.
Iyi Kaminuza Inama y’Ubutegetsi yahawe izayifasha by’umwihariko kugera ku ntego zayo zo gushyiraho ubuvuzi buhamye kandi bwizewe muri Afurika mu rwego rwo kuyirinda kwishingikiriza ku yindi migabane mu bijyanye n’ubuvuzi.
Madamu Jeanette Kagame yavuze ko kugira ngo ubuzima bwiza bugere kuri bose hakenewe ingamba zihamye n’abantu b’inararibonye bafata imyanzuro ikwiriye mu nzego z’ubuzima.
Yagize ati “Kugira ngo abantu bose bahabwe serivisi z’ubuzima zinoze bakeneye kandi mu gihe nyacyo, bisaba kugenzura no guha agaciro ubuzima bwabo , kugira ngo bigerweho, dukeneye izindi ngamba zihamye, uburyo bugezweho n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima. Dukeneye abantu b’inararibonye mu myanya ikwiriye bazi gufata imyanzuro mizima mu gihe nyacyo kugira ngo barengere uburenganzira bwa buri wese mu bijyanye n’ubuzima.”
Kuri ubu Kaminuza ya UGHE iyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Prof Agnes Binagwaho. Ni Kaminuza yatangiye mu 2018 itangijwe n’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’imiryango itandukanye.