Madame Samaki ni ikiremwa bivugwa ko kiba mu mazi, kikaba cyaragiye kivugwa kuva mu myaka ya cyera, kandi kikavugwaho ibitangaza byinshi n’ubwiza butangaje ku gice cyo hejuru. Nk’uko bivugwa mu nyandiko z’abahanga mu mitekerereze, Madame Samaki ngo afite igice cyo hejuru cy’umuntu w’igitsina gore mu gihe igice cyo hasi ari ifi..
Ese Madamu Samaki koko abaho?
Ibi biremwa byatangiye kuvugwa mu myaka 30,000 ishize mu cyo abahanga bise (stone age) bikaba byaravugwaga mu bitekerezo ndetse n’imigani n’ubwo zimwe mu nyandiko zagiye zigaragaza ko Madamu Samaki zagiye zigaragaza cyane ku isi.
Inkuru ziheruka zivugwa kuri Madamu Samaki, zivuga ko, ko yagiye yigaragaza mu duce dutandukanye ndetse no muri iki kinyejana cya 21, ngo zikaba zarigaragaje muri Israel ndetse no muri Zimbabwe.
Mu mwaka wa 2005, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikigo gishinzwe kugenzura ibyo mu nyanja ndetse no mu kirere(NOAA), cyashimangiye ko Madame Samaki zibaho bagendeye ku mafoto yari yafashwe ubwo Madame Samaki zigaragazaga ku nkengero z’inyanja ya Pacifique ahagana mu majyepfo ya Atlantique.
Abashakashati benshi barimo Marcus Plumkin, wigisha muri Kaminuza ya Florida, akaba ari n’umushakashatsi mu bijyanye n’ibi biremwa, bagiye batangaza ko Madame Samaki zikunze kuba mu mazi ashyuha nko mu nyanja ya Mediterane, n’ubwo ngo inyinshi zagiye zigaragara mu nyanja ya Pacifique,Plumkin aragira ati «Hari ikintu nakwita nk’umuryango wa za Madame Samaki zihora ziri koga mu mazi zikanasohoka hanze mu nyanja nto iherereye mumujyi wa Maryland, Ndetse hari n’Abarobyi bo muri Amerika ngo bafashe Madame Samaki.
Muri aka karere k’ibiyaga bigari ,hagiye havugwa ibitekerezo byinshi bivuga kuri Madame Samaki, nko mu kiyaga cya Tanganyika giherereye muri Tanzaniya, ndetse na Victoria giherereye hagati y’u Bugande, Tanzaniya ndetse na Kenya.
Ariko nta buhamya bufatika bw’umuntu waba warazibonye, gusa ibitekerezo bihari bishora gushimangira ko zishobora kuba zihagera dore ko n’iri zina rya Madam Samaki ariho rikomoka kuko mu Cyongereza bazita Mermaids.
Ese Madam Samaki yaba avugwa muri Bibiliya?
Ubundi inkuru zijyanye n’imibereho y’ibinyabuzima bitangaje, zivuga ko ikigirwamanakazi cyo muri Asyria kitwaga Ataligatis aricyo kihinduye Madam Samaki nyuma yo kwica umuntu kitabishaka,icyo kigirwamana Madam Samaki cyari giteye mu buryo butangaje.
Bibiliya ivuga Madam Samaki nk’ikigirwamana kitwaga Dagoni cyajyaga gisengwa mu bihugu bitandukanye, abayoboke bacyo bakaba bari bahanganye n’abasenga Imana,mu mirongo ivugw,mo icyo kigirwamana harimo nka 1 Samweli 5:2-4.
Mwizerwa Ally