Mahamat Idriss Déby Itno wasimbuye se wari perezida wa Chad amaze gupfa, yatangaje abasirikare 15 bagize akanama ka gisirikare kagiye kumufasha kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.
Abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibi ari ‘coup d’État’, basaba ko ubutegetsi buhabwa abasivili.
Mahamat Idriss Déby Itno, uzwi kandi nka Mahamat Kaka – jenerali w’inyenyeri enye w’imyaka 37, ni we ukuriye ako kanama, yari asanzwe akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu.
Abandi 14 bagize aka kanama nabo ni abasirikare ku rwego rwa jenerali, nk’uko biboneka mu itangazo ryasinywe ku wa kabiri na jenerali Mahamat Kaka ubwe.
Abakuriye amashyaka ya politiki atavugarumwe n’ubutegetsi babwiye BBC ko bo basaba ko ubutegetsi busubizwa abaturage.
Urutonde rw’aba bajenerali bazayobora Tchad mu nzibacyuho y’amezi 18 rugaragara muri iyi baruwa