Umutwe wa Mai Mai MPA watangaje ko watakaje umubyeyi wawo washinze MPA Maj.Nshimiyimana Cassien Gavana, ugaragaza ibyo umushimira, unamuvuga imyato myinshi.
Mu itangazo Rwandatribune yaboneye kopi ryasizwe ahagaragara n’umutwe wa MPA wasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, uyu mutwe wagaragaje agahinda watewe n’urupfu rwa Maj Gavana.
Iri tangazi rigira riti “Ntiriwe mvuga menshi, ndabamenyesha ko MPA iri mu cyunamo (Ikiriyo) yaba Abayamuryango bose ba MPA aho bari hose, abasirikare ndetse n’abasivile barasabwa kuba bari mu kiriyo (icyunamo) bitewe n’uko twatakaje umubyeyi wacu washinze MPA, waduhaye umurongo w’ibitekerezo tugenderaho kugeza ubu.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Yari byose kuri twe, niwe shingiro ryacu, akaba yari n’umurwanyi wacu w’imena,ndatekereza ko ubu ari muri Paradizo kuko yari muntu utuje akaba n’umukirisitu, wari uzi gutanga inama zubaka akaba n’umunyamahoro imbere y’abantu bose, muri make yari byose muri byose.”
Bwana Kabasha ukuriye MPA yahamagariye Abasirikare ba MPA kongera imbaraga, kuko amaraso y’umusaza wabo Majoro Nshimiyimana Gavana atagomba kumeneka gutyo gusa ntacyo babikozeho, cyane cyane ko bari mu ntambara kandi bagomba kwihorera.
Yakomeje agira ati “Ndasaba abakomanda bose, kongera ibikorwa by’ubutasi, no kuba maso kandi bakirinda inama za hato na hato zidafite umumaro no kugenzura cyane abashinzwe umutekano w’abayobozi (Escote), kutagira uwo mwizera n’umwe no kwita cyane ku makuru ayari yo yose nta gusuzugura aho yaturutse.”
Umutwe wa MPA bisobanuye mu magambo arambuye ni Mouvement Populaire d’auto-defense, ugizwe n’abahoze mu mutwe wa FDLR, Mai Mai CMC/FDP ya Gen.Dominique Ndaruhutse ukaba warashinzwe na Maj.Nshimiyimana Gavana ubwe.
Uyu mutwe ukaba ufite icyicaro ahitwa Rugashari muri Gurupoma ya Binza, ku rwego rwa Politiki ukuriwe na Ephrem Kabasha naho urwa gisilikare rukuriwe na Serija Eric Bushori.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko se Rwandatribune na wowe Mwizerwa Ally, murabona rwose ko ibyo musigaye mwandika cyangwa muvuga bisobanutse? Ejo muti Maj.Nshimiyimana Cassien Gavana yari ari muri RUD-Urunana hamwe n’uwitwa Ntilikina. Ubundi muti afatanyije na FDU-Inkingi. None muti ahubwo ari mu Umutwe wa MPA (Mouvement Populaire d’autodefense), ubwe yashinze, ugizwe n’abahoze mu mutwe wa FDLR,Mai mai CMC/FDP ya Gen.Dominique Ndaruhutse. Dore ahubwo ibizwi ni ibi: RUD-Urunana iyobowe na Dogiteri Higiro Jean-Marie-Vianney uba muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA). Ntilikina yirukanwemo kera. Namwe mwirebere ririya tangazo bakoze murii 2019 ku rubuga rwabo: http://www.nationaldemocraticcongress.org, ryerekeye uko birukanye Ntilikina n’abandi, kandi bakavuga ko ntaho bahuriye na FDU-IInkingi.