Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba wahawe ubutumwa bwo guhagararira u Rwanda muri Djibuti yashyikirije Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi muri iki gihugu ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu “Presidential Palace” mu mujyi wa Djibouti, ku wa Mbere 18 Ukuboza 2023.
Iki gikorwa cyashimangiye ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba yashimiye Umukuru w’igihugu cya Djibouti wemeye ko ahagararira u Rwanda muri icyo gihugu, amugezaho n’intashyo ya kivandimwe ya Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Yashimishijwe n’umubano mwiza wa kivandimwe uri hagati y’ibi bihugu byombi, uturuka ku buyobozi bwiza buranga Abakuru b’ibyo bihugu.
Yashimangiye ingamba zo gushimangira umubano mwiza mu bikorwa byinshi bitandukanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’abaturage babyo.
Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, yakiranye urugwiro Ambasaderi mushya amwifuriza ikaze mur Djibouti.
Yashimiye Perezida Paul Kagame wagiriye icyizere Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, cyo kumuhagararira muri Djibouti kandi yishimira byimazeyo umubano uzira amakemwa w’Abayobozi hamwe n’abaturage babyo.
Yijeje Ambasaderi w’u Rwanda kuzamufasha hamwe na guverinoma ye kuzuzuza neza inshongano ze.
Rwandatribune.com