Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye abantu 32 bakurikiranyweho gukorana n’imitwe ya P5 na FLN mu bikorwa by’iterabwoba ku Rwanda, gufungwa burundu, kuko busanga harabayemo impurirane mbonezamugambi ku byaha baregwa.
Abaregwa bagabanijwe mu matsinda abiri , irya mbere rigizwe n’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, baregwa ibyaha bitanu birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.
Bafatiwe mu mashyamba nyuma y’ibitero bagabweho n’Ingabo za FARDC, bahuriza ku kuba barashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019. Kuri iryotsinda hiyongeraho Pte Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare akajya mu mashyamba ya Co ngo, we yaburanishijwe adahari kuko atarafatwa.
Hari n’irindi tsinda rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, rigizwe na Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.
Baregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare (Pte Muhire), ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.
Bagendeye kuri ibi byaha byavuzwe haruguru, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye ko aba bagabo bahabwa ibihano bikomeye kugirango bibere undi wese uzagambirira kugirira nabi u Rwanda isomo.
Nyuma yo gusabirwa gufungwa burundu, abaregwa bakomeje gutakambira urukiko, basaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, bityo basaba ko bazagabanyirizwa ibihano cyangwa bigasubikwa.