Kuri uyu wa Gatatu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakomeje kuburanisha dosiye iregwamo abantu 32 kuba mu mitwe y’ingabo itemewe ya P5 na FLN, barimo kwiregura umwe ku wundi. Kuri uyu wa Kabiri hari hamaze kumvwa abantu 11.
Iburanisha ryasubukuwe abaregwa bose biregura ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, ari nacyo gifatwa nk’umuzi w’ibindi baregwa birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.
Harimo n’abasirikare bo hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.
UKO IBURANISHA RIRIMO KUGENDA
11:26: Iburanisha rikomereje kuri Habanabakize Innocent, Ndikumana Issa na Ngiruwera Schadrack, nabo babwiye urukiko ko batemera icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo. Bunganiwe na Me Uwera Solange.
Abaregwa ariko bemera ko babaye muri P5, ariko bagahuriza ku kuvuga ko nta bushake bagize mu kujyamo, ari nabwo umuntu aba akoze icyaha mu mategeko.
11:12 Me Mujawamariya Dative abwiye urukiko ko nubwo ruvuga ko abakiliya be ntacyo bakoze ngo bivane muri P5, batari borohewe no kwivana yo, kuko hari benshi babinaniwe. Gusa ngo kuba barajyanywe muri uyu mutwe bitari ku bushake, ahubwo bijejwe guhabwa akazi mu bindi bihugu, urukiko rwabishingiraho rukabahanaguraho iki cyaha.
10:30 Iburanisha rikomereje kuri Nsabimana Jean Marie, Nsengiyumva Janvier na Ndikurugendo Issa. Bunganiwe na Me Mujawamariya Dative.
Ndikurugendo avuga ko mbere yakoraga ibijyanye n’ubusitani i Bujumbura, aza guhura n’umuntu amubwira ko yamuboneye akazi ko kubikora muri Tanzania. Yabanje kumujyana ahantu i Bujumbura, ageze mu nzu babanza kumwogosha, ariko aza gusangamo abandi mu nzu, bituma yibaza niba abo bantu bose bagiye gukora akazi kamwe.
Ngo baje kuvanwa aho bisanga muri Bijabo mu mashyamba ya Congo.
10:23: Me Uwiragiye Tessam wunganira Mbarushimana Ildephonse, asabye urukiko ko rwazita ku kuba umukiliya we atarigeze agira ubushake bwo gukora icyaha, kuko yajyanywe muri uwo mutwe ashutswe.
Ikindi ngo kuba kuva muri uwo mutwe byaritwaga gutoroka, byasabaga kwiyemeza gupfa no gukira, kandi si benshi babasha gufata icyo cyemezo.
9:45 Umushinjacyaha Capt Jacques Rugamba avuze ko abakomeje kwiregura ko babaye muri P5 ku gahato, nta shingiro bifite kuko hari abajyaga mu masoko ahitwa mu Mikarata, abashaka bagacika. Byongeye, ngo mu Minembwe aho uyu mutwe wari ukambitse habaga na Monusco, ababishakaga bayihungiragaho
Atanze urugero ku bitwa Ndayisaba, Kalisa Joseph watorotse P5 akishyikiriza Monusco kimwe na Nyirimanzi Jean Claude alias Suleiman, batorotse bakaza kugera mu Rwanda.
Ati “Abo ni abo twabashije kubona, tutigeze dufunga, bari hano mu gihugu. Hatagira n’undi wongera kubyireguza.”
Avuze ko abandi bemeye gutoroka P5 bakaza mbere y’uko uwo mutwe uraswaho, bakiriwe mu Rwanda kandi batagejejwe mu rukiko kuko babisabiye imbabazi.
9:35 Mudathiru asabye ijambo avuga ko abamushinja ko yari ababangamiye bigatuma badatoroka batazi icyabazanye, ati “Njyewe ntibanyitwaze ngo bibe inyoroshyacyaha.”
Avuze ko abantu benshi babishakaga batorokaga, atanga urugero bw’uburyo yigeze kurwara akajya kwivuza mu Burundi, ko Mbarushimana yari no mu bamuherekeje anafite imbunda ya RPG.
Ati “Baramperekeje bagera kuri 40, bangeza ku mazi kuri Tanganyika, nurira ubwato bazanye Abarundi, aba bantu basubirayo, njya kwivuza. Habib niba nari ikibazo, ko ntari mpari kuki batagiye?”
Yanavuze ko aba barwanyi aribo bakoraga uburinzi n’irondo, ku buryo abari kugenda atari kubasha kubabuza, ndetse ngo hari benshi bagiye, nubwo abashoboraga gufatwa bagombaga guhanwa.
8:50 Iburanisha rihereye kuri Mbarushimana Ildephonse wunganiwe na Me Uwiragiye Tessam, uburana ahakana icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
Abwiye urukiko ko yagiye muri P5 avuye mu Burundi aho yageze mu 2012 afite imyaka 15. Ngo yavuye mu Burundi mu 2018 ajya mashyamba ya RDC.
Ati “Umutwe nawubayemo ariko bitari ku bushake bwanjye, naragambaniwe.”
Avuye ko yabaga i Bujumbura acuruza butiki, ngo hari umunyarwanda wajyaga kuri butiki ye bakaganira, amubwira ko agiye kumushakira akazi ko gucuruza ifarini muri Tanzania, mu kujya kureba utanga akazi ngo aza gushyirwa mu nzu yari irinzwe n’abasirikare b’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura, agumamo aza kuhava bajyanwa ku mupaka wa Congo, ari abantu bagera kuri 37, barinzwe n’abasirikare 12.
Bageze mu mashyamba ya Congo ngo bisanga mu gisirikare, basanga abantu babinjijemo barabashutse, ndetse n’abayobozi basanzeyo barimo Maj (Rtd) Habib Mudathiru nawe ufunzwe, ababwira ko bagomba kwiyakira.
Ati “Batubwiraga ko ngo nabo bababeshye, ngo twiyakire dukorane nabo nk’uko nabo biyakiriye, utabishoboye bamushakire abasore nka batanu bamuherekeze bamugeze iwabo.” Abo ngo bari abo kumwica.
Umucamanza amubajije inshingano yari afite muri P5, ati “Nari escort w’uyu mugabo,” atunga urutoki Mudathiru.
Umucamanza Lt Col Hategekimana abajije uburyo uyu musore yavuga ko atari akomeye ku mugambi wa P5 kandi kugira ngo ube umurinzi w’umuyobozi ugomba kuba uri umwizerwa kandi ukunda umurimo. Asubije ko hari ikibazo ko batinyaga gutoroka kuko hari umwe wabigerageje bakamwica, ndetse ngo uyu musore ni we wamuhambye.
Hategekimana Claude