N’ubwo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi byabaye nk’umuco wa benshi mu bantu babarizwa muri opozisiyo nyarwanda , Major Theogene Rutayomba umwe mu bambari ba RNC wanahoze ari ingabo mu gisirikare cya RDF nyuma akaza guhungira mu gihugu cya Leta z’unze ubumwe z’Amerika we siko abibona.
Mu kiganiro yagiranye na Serge Ndayizeye umunyamakuru wa Radiyo Itahuka ikorera mu kwaha kwa RNC, ikiganiro kirebana no kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi yatangaje ko abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu gihe bavuga ko bashigikiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bagomba kureka ikinyoma ahubwo bakavugisha ukuri kubyabaye mu 1994.
Avuga ko ibyabaye byose muri icyo gihe byabaye bareba bose kandi ari bakuru.
Yagize ati :” hari ibintu byabaye kandi byabaye tureba turi abagabo bakuru ni tutavuga ukuri ntabwo abana bacu aribo bazakuvuga kandi batarigeze babibona, nk’umuntu uba muri RNC cyangwa nk’abandi bantu bashaka impinduka mu Rwanda hari ibyo tugomba kwirinda cyangwa kugendera ku bantu badashaka kuvugisha ukuri, niba dushaka kubaka ubumwe bw’abanyarwanda nk’abantu tubarizwa muri opozisiyo tugomba kwemera ko Jenoside yakorewe abatutsi y’abayeho kandi ko yateguwe igashirwa mu bikorwa.”
Mojor Rutayomba avuga ko hari ibintu atemera na gato aho bamwe mu babarizwa mu cyiswe opozisiyo bakunda kumvikana bavugako Jenoside itateguwe ndetse bahakana n’uruhare rwabayikoze,avuga ko ibi ari ukwirengagiza no gukurura wishyira kuko abatutsi barenga miliyoni batishwe n’impanuka cyangwa ngo biyice ubwabo ahubwo benshi bishwe n’abaturanyi babo bari baracengewe n’amahame y’urwango ku batutsi.
Yagize ati: “Hari ibintu ntashobora kwemera abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunda kuvuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi bamwe bayipfobya abandi bayihakana , ukuri ni uko abatutsi benshi bishwe kandi bishwe n’abaturanyi babo babikanguriwe n’intagondwa zari mu butegetsi.”
Aha yatanze urugero rw’abatutsi bo muri Bweyeye bapfuye bagashira bose ntihagire n’umwe usigara aho yemeje ko batishwe n’abandi bantu bari baturutse i Kantarange ahubwo bishwe nabo bari baturanye muri ako gace.
Yakomeje agira ati: “Wambwira ute ukuntu abatutsi batakorewe Jenoside n’intagondwa z’abahutu? Nk’abatutsi bo muri Bweyeye bishwe bose bagashira ,bishwe nande? Bariyishe se? bishwe n’abahoze ari abaturanyi babo.”
Mojor Rutayomba yanongeyeho ko niba ababarizwa muri opozisiyo bashaka ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda byukuri bagomba kureka kubeshyanya bakemera ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Benshi mu barwanya leta y’u Rwanda bakunda kumvikana bavuga amagambo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho bamwe bavuga ko habayeho gusubiranamo hagati y’amoko atari Jenoside ,abandi bakavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.
Uwitwa Gatebuke Claude ni musaza w’uwitwa Alice bombi bakaba baba muri Nashville muri Leta ya Tennessee. ni bene Gatsinzi Gatebuke uvuka ku Gisenyi mu yahoze ari Komini Kayove.
Abo bombi bamaze kumenyekana muri kaminuza zitandukanye, aho bagenda batanga ibiganiro bihakana bigapfobya Jenoside.Aba kandi bazwiho kwibasira Leta y’u Rwanda mu biganiro binyuranye batanga binyuze kuri Youtube.
Abazi neza Gatsinzi Gatebuke cyangwa abo bakoranye mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya uburyo yangaga Abatutsi, ku buryo n’iyo bajyaga gufata amafunguro atashoboraga kwicarana nabo ku meza.
Claude Gatebuke avuga ko anayobora umuryango African Great Lakes Action Network (AGLAN)”, nyamara ugizwe n’abantu batatu gusa, Gatebuke na mushiki we n’undi mugore witwa Brinkley-Rubenstin, bakawukoresha mu gushaka amafaranga mu batazi ukuri ku byabaye mu Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude