Major Francois Sabakunzi wahoze mu ngabo za Ex FAR yavuze inzira y’umusaraba ya nyuzemo ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana azira irondakarere
Major Sabakunzi Francois wahoze mu ngabo za EX FAR mbere ya 1994 nyuma akaza guhunga i gihugu mu mwaka 1992 akerekeza mu gihugu cy’uBubirigi ,aheruka gushira hanze inzira y’umusaraba yanyuzemo azira aho ,akomoka ubwo yari akiri umusirikare k’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvenal
Major Sabakunzi avuga ko kuwa 2 Ukwakira 1990,ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zaraye ziteye, yahise atabwa muri yombi n’abasirikare bari baturutse muri État Major y’ingabo maze bajya ku mufungira muri Perezidansi ya Repuburika.
Ngo bakimufata bahise bamukuraho amapeti ye bayata hasi bamwita ko ari inyenzi y’amarere ikomoka ku Gikongoro
Ubwo yagezwaga muri Perezidansi ngo bamubwiye ko agomba kuba ari aho agategereza icyemezo cy’abayobozi ,ngo kuko hari lisiti y’abasiviri n’abasirikare bagomba gufunga kandi bose baturukaga mu majyepfo.
Ubwo aherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru yagize ati: narahageze mpasanga umwe mu bayobozi, ambaza bya nyirarurehwa impamvu bamfashe kandi ntari mu bagomba gufatwa, ndamusubiza nti: ese hari abantu bagomba gufatwa? Maze aransubiza agira ati: yego hari Lisiti y’abasiviri n’abasirikare bagomba gufatwa bagafungwa kuberako kandi bose ni ibyitso bikomoka mu majyepfo.
Ngo yahamaze akanya gato maze haza abasore bafite za pisitore, bamushira mw’ijipe asangamo undi musirikare witwa Mutambuka Gaspard nawe bakomoka hamwe ,wari watawe muri yombi kuwa 31 Nzeri 1990 mbere yuko Inkotanyi zitera, bahise bamuhambira mu maso amaboko, bayazarikira inyuma maze babajyana kuri burigade ya Jandarumeri i Gikondo .
Aho ngo batangiye gukubitwa n’abasirikare bo hasi babita ko ari inyenzi zo ku Gikongoro,ati:Abasirikare bo ku rwego rwo hasi bahise batwicaza hasi batangira ku dukubita bavuga ko ari inyenzi zo ku Gikongoro”
Yakuwe kwiyo Brigade ajyanwa gufungirwa muri gereza sipesiyale ya Ruhengeri akihagera asanga Hari n’abandi benshi Bafunzwe .
Majoro Sabakunzi avuga ko yari ataramenya icyo bafungiye kugeza icyo gihe ariko ngo nyuma, baje kubwirwa ko bazira ko ari abasirikare baturuka Mu majyapfo kandi ko Habyarimana atabizeye .
Nubwo Perezida Habyarimana yavugaga ko abafunzwe ari ibyitso by’inkotanyi ngo wari umugambi wari wapanzwe na Habyarimana n’akazu ke bagamije kwikiza Abasirikare batakomokaga mu duce tumwe n’utwabo .
Major Sabakunzi akomeza avugako Perezida Habyarimana na Col Serubuga bumvaga ko igihugu ari icyabo, ndetse ko bumvaga ko bagomba ku kibuza abandi batameze nkabo bahisemo b’iwabo.
Uko yaje gufungurwa n’Inkotanyi
Major Sabakunzi akomeza avuga ko kuwa 23 mutarama 1991 Ingabo za FPR Inkotanyi zagabye igitero kuri gereza ya Ruhengeri maze zifungura imfungwa za Politiki n’izindi mfungwa zari zifungiye mw’iyo Gereza, ngo Inkotanyi zabahitishijemo ,maze zibabwira ko abashaka kubakurikira baba kurikira naho abatabishaka bakajya aho bashaka.
Uyu mu ofisiye kandi ashinja ingabo za EX FAR,kwica abanyururu badakomoka mu Ruhengeri,bari bafunguwe n’ingabo za RPA ubwo zari zimaze gufungura Gereza ya Ruhengeri.
Uyu mu ofisiye mukuru ashinja Leta ya Habyarimana Juvenal yari umugambi wo kurimbura abo mu bwoko bw’Abatutsi no kuburabuza abantu atiyumvagamo by’umwihariko bakomoka mu majyepfo y’igihugu afatanyije n’agatsiko k’abasirikare bakomoka, mu gace kamwe bagamije kubaka akazu no kwimakaza umuco w’ivangura rishingiye ku bwoko n’turere.
Major Francois Sabakunzi kuri ubu atuye mu gihugu cy’ububirigi aho amaze imyaka isaga 28 kuko yahunze ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal mu mwaka wa 1992 yanga gukomeza kurenganywa kandi yari umusirikare Mukuru azira ko akomoka mu majyepfo y’igihugu mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro
Hategekimana Claude