Major Kimararungu usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu yamaze kwiyunga n’inyeshyamba za M23aho izi saha ari kumwe na M23 mu duce iri kugenzura.
Major Kimarungu yari umusirikare wa Leta ya Congo kandi ukimazemo imyaka myinshi, ku munsi w’ejo kuwa 5 Werurwe 2023, yiyunga n’ingabo ziyobowe na General Sultan Makenga Emmanuel, kurwanya akarengane kamaze igihe kirerekire gakorerwa bene wabo batuye muri kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bazira ko ari Abatutsi.
Ikindi twababwira ni uko Major Kimararungu ari kavukire y’Imulenge kimwe na mugenzi we umaze iminsi 4 ageze muri M23, uwo nta wundi ni Afande Col Byinshi MOÏSE wajyanye n’abandi bane.
Mu yindi nkuru tuzabagezaho amateka ya Major Kimararungu aho tuzababwira ukuntu yahanganye n’abagenzi be 80 harimo naza Mai Mai, bamugiriye ishari kwari Umututsi ariko arabarwanya kugeza abanesheje ari umwe
Inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice byinshi ingabo za leta ya congo zari zifite, akaba ariyo mpamvu bamwe muri izo bari kuziyungaho uko bwije n’uko bukeye.
Uwineza Adeline