Maj(rtd)Robert Higiro wa RNC,ari mu butumwa bw’akazi bwa RNC muri Uganda,aho acungiwe umutekano n’urwego rw’ubutasi rwa CMI.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda,aremeza ko umugabo wahoze mu ngabo z’uRwanda Maj.Robert Higiro amaze amezi 2 muri Uganda aho yaje mu butumwa bwa Kayumba Nyamwasa n’Umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri iKampala mu murwa mukuru wa Uganda,ivuka uyu mugabo yaba yaraje mu gikorwa cyo guhuza ibikorwa bya gisilikare,akaba yarabonanye n’itsinda ry’abarwanyi ba FDLR zari zoherejwe na Gen.Ntawunguka Pacifique Omega iri tsinda rikaba ryari rikuriwe na Majoro Bizabishaka Bernard,bakaba barahuriye muri Serena Hotel ya Uganda iKampala,mu mpera za Mutarama 2021.
Isoko y’amakuru yacu kandi itumenyesha ko hari bamwe mu rusore rusore rw’abanyarwanda baba mu nkambi muri Uganda za Nakivale,Cyaka1 na Cyaka II bamaze iminsi batorezwa mu mashuri ya gisilikare y’ingabo za Uganda biturutse k’ubufatanye bwa Leta ya Uganda n’umutwe wa RNC,uyu Robet Higiro akaba yari yaje gukusanya abasore barangije imyitozo ngo bazoherezwe muri FDLR na RUD URUNANA.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya Uganda bavuga ko uyu Maj.Robert Higiro yaba yarazanwe no gufasha kunvikanisha amatsinda ya RNC muri Uganda n’umutwe wa RAC washinzwe na Jean Paul Turayishimiye,bamaze iminsi bashwana bapfa imisanzu,ndetse n’ikindi gice cya Ntamuhanga Cassien cyitwa ABARYANKUNA.
Ababyiboneye n’amaso babwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kampala ko uyu mugabo yirirwa ku cyicaro cy’ikigo cya CMI kiri ahitwa Mbuya aho abarinzwe bikomeye,Ribert Higiro kandi akaba ari inshuti magara ya Gen.Major Abel Kandiho Umukuru wa CMI.
Majoro Higiro Robert yari umusilikare mu ngabo z’uRwanda RDF aza kwirukanwa, muri 2008, Higiro yoherejwe nk’umwarimu mu ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Military Academy),muri 2010 yaje kwirukanwa mu ngabo kubera imyitwarire mibi ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hategekimana Claude