Maj(rtd)Robert Higiro wa RNC umaze amezi 6 mu gihugu cya Uganda yagaragaye mu irahira rya Perezida Museveni acungiwe umutekano n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI.
Tariki ya 12 Gicurasi 2021 nibwo umuhango w’irahira rya Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni uheruka gutsinda amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021 ryabaye, uwo muhango w’irahira rya Perezida Museveni rikaba ryaritabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu byo muri aka karere k’ibiyaga bigari ndetse n’u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Prof.Nshuti Manasseh.
Amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha isoko y’amakuru yacu iri Kampala ni uko muri iri rahira habonetse abanyarwanda babiri babarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC . Uwa mbere uvugwa ni Maj(RTD)Robert Higiro ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri RNC n’Umucuruzi Rujugiro Ayabatwa Tribert werekanwe nk’umufatanyabikorwa w’igihugu cya Uganda.
Tribert Rujugiro akaba ashinjwa guha inkunga umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda n’ibindi byaha bigamije guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Hashize amezi atandatu Robert Higiro ari mu gihugu cya Uganda aho yaje mu bikorwa bya RNC isanzwe ihuriramo n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI, aho uyu mutwe wa RNC ukomeje gukora ibikorwa by’ubushimusi bw’abanyarwanda bakorera muri Uganda ibashinja ubutasi, ababyiboneye n’amaso bavuga ko Maj.Robert Higiro yahawe ibiro muri cya kigo gikora iyicarubozo cya Mbuya abanyarwanda baba bashimuswe na RNC/CMI.
Maj Robert Higiro wo mu ishyaka RNC wabaga mu gihugu cy’Ububiligi yaje kuhava agahungira muri Amerika abeshya ko inzego z’umutekano zo mu Rwanda ko zimuhiga.
Mu mpera z’ukuboza 2020 nibwo yerekeje muri Uganda yakirwa na n’abayobozi ba CMI barimo Col Sike Asiimwe, Umuyobozi wungirije wa CMI akaba n’umuyobozi ushinzwe kurwanya iterabwoba.