Impunzi ibihumbi z’Abarundi, Abanyarwanda n’Abanyekongo ziba mu mijyi itandukanye muri Malawi zivuga ko zihangayitse cyane kuko itariki ntarengwa zahawe na leta ko zigomba gusubira mu nkambi ari ejo kuwa gatatu tariki 28 Mata 2021.
Mu ntangiriro z’uku kwezi leta ya Malawi yasohoye itangazo rivuga ko “ku mpamvu z’umutekano impunzi zose ziba hanze y’inkambi” zigomba gusubira kuba mu nkambi, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu.
Elie Umukunzi, umuvugizi w’ishyirahamwe rw’impunzi ziba muri Malawi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ejo kuwa mbere UNHCR n’umuryango Human Rights Defenders Coalition (HRDC) baganiriye na leta “Basabira izi mpunzi nibura amezi atandatu” yo kwitegura, ariko ko ntacyo byagezeho.
Itegeko ryo mu 1989 rigenga impunzi muri Malawi ritegeka ko impunzi zose zigomba kuba mu nkambi.
Izi mpunzi bivugwa ko zigiye gusubizwa mu nkambi, ababarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze imyaka myinshi baba kandi bakora ubucuruzi mu mijyi nka Lilongwe, Blantyre cyangwa Mzuzu, aho bahabwa uburenganzira bushobora kongerwa buri mwaka, nk’uko babivuga.
Ku Banyarwanda, Umukunzi avuga ko ingingo ivanaho ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda itakurikijwe muri Malawi kuko hari Abanyarwanda bagifite ibyangombwa nk’impunzi.
Leta ya Malawi ivuga ko icyo cyemezo kireba impunzi zigera ku 2,000 mu gihe ishyirahamwe ry’impunzi ryo rivuga ko abo bireba ari benshi cyane kuko leta ngo Leta yabaze ibihumbi 2 ishingiye ku maduka 2000 izi mpunzi zifite mu mijyi itandukanye no mu masantere y’ubucurzi muri iki gihugu.
Kugeza ubu ngo abenshi mu mpunzi zitifuza gusubira mu nkambi zirimo iya Dzaleka yakirira impunzi zikubye 4 abo yakagombye kwakira, batangiye guteza ibyabo bagahita bahungira muri Mozambique cyane ko ngo ariyo mahitamo asigaye.
Mu ibaruwa izi mpunzi zandikiye leta ya Malawi mu cyumweru gishize, zasabaga leta kudasubizwa mu nkambi ya Dzaleka, iri mu birometero 40 uvuye i Lilongwe, kubera impamvu zirimo:Ubucuruzi bwabo n’imirimo bitahita bwimurwa mu minsi 14 yari yatanzwe,Kuba bamwe barashyingiranye bakanabyarana n’abaturage ba Malawi no Kuba inkambi ya Dzaleka yuzuye cyane bityo abandi batabona aho bajya… n’ibindi.
Inkambi ya Dzaleka yagenewe kwakira abantu 10,000 ubu icumbikiye abarenga 46,000 (UNHCR: ukwa 08/2020); Abanyekongo hafi 30,000, Abarundi barenga 10,000, Abanyarwanda barenga 6,000, abandi barimo Abasomali n’abakomoka ahandi.